Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye amakipe 4 arimo Arsenal, Bayern Munich, Paris Saint Germain na Atletico Madrid yose yageze muri 1/2 cy’irangiza muri UEFA Champions League y’uyu mwaka.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri X (Twitter) yagize ati,”Ni iby’agaciro kubona amakipe 3 agirana imikoranire na Visit Rwanda agera muri 1/2 cya UEFA Champions League, uburyo Atletico Madrid, Arsenal na Paris Saint Germain zitwaye bigaragaza uguhozaho n’imbaraga zo gutsinda kandi dutegereje imikino iri imbere.”
Uretse aya makipe 3 n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage nayo yageze muri 1/2 cy’irangiza nayo iterwa inkunga n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kwamamaza u Rwanda nk’igihugu cyiza cy’ubukerarugendo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mata 2026 nibwo amakipe aterwa inkunga na Visit Rwanda abiri ya mbere yageze muri 1/2 nyuma y’uko Atletico Madrid ari nayo nshya muri aya makipe aterwa inkunga na Visit Rwanda isezereye FC Barcelona ku giteranyo cy’ibitego 3-2 naho Paris Saint Germain isezerera Liverpool iyitsinze mu mikino yombi ku giteranyo cy’ibitego 4-0.
Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mata 2026 habaye indi mikino ibiri yagombaga kugena andi makipe abiri yerekeza muri 1/2.
Arsenal yageze muri 1/2 nyuma yo kunganya na Sporting CP 0-0 mu mukino wo kwishyura, Arsenal ikomeza ku giteranyo cy’igitego 1-0 kuko mu mukino ubanza yari yatsinze igitego 1-0 naho Bayern Munich yasezereye Real Madrid nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-3, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-4.
Muri 1/2, Arsenal izahura na Atletico Madrid naho Bayern Munich izahure na Paris Saint Germain ari nayo ifite igikombe giheruka.
Atletico Madrid izakira Arsenal mu mukino ubanza uzaba tariki 29 Mata 2026 naho Arsenal yakire Atletico Madrid mu mukino wo kwishyura tariki 5 Mata 2026 naho Paris Saint Germain izakira Bayern Munich mu mukino ubanza tariki 28 Mata 2026 naho Bayern Munich yakire umukino wo kwishyura tariki 6 Mata 2026.


