Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’amagare yerekeje muri Algeria muri Tour d’Algérie

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yerekeje muri Algeria kwitabira isiganwa ryo muri iki gihugu

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amaguru y’u Rwanda mu bagabo yerekeje mu gihugu cya Algeria mu isiganwa rya “Tour d’Algérie” yaherukaga kwitabira muri 2024 rizaba kuva tariki 17 Mata kugeza tariki 26 Mata 2026.

Abakinnyi batandatu bagize ikipe y’u Rwanda barimo Masengesho Vainqueur, Ufitimana Shadrack, Uhiriwe Espoir, Twagirayezu Didier, Nshutiraguma Kevin na Ntirenganya Moise. Umutoza mukuru ni Sempoma Felix, umutekinisiye ni Maniriho Eric naho umuganga (Masseur) ni Ruvogera Obed.

Aba bakinnyi bose bafite munsi y’imyaka 23 uretse Masengesho Vainqueur ufite imyaka 24 y’amavuko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mata 2026, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, Ruyonza Arlette yashyikirije ibendera ry’igihugu iyi kipe arikumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri Shyirahamwe, Mugabe David mbere y’uko ihaguruka mu Rwanda.

Ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira irushanwa rya Tour d’Algérie muri 2024, Masengesho Vainqueur niwe munyarwanda witwaye neza icyo gihe, yasoje irushanwa ari ku mwanya wa 9 ku rutonde rusange.

Tour d’Algérie y’uyu mwaka izakinwa mu duce (Etape) 10 tugizwe n’ibirometero 1282, yitabirwe n’amakipe 20.

Iri rushanwa ni irya mbere u Rwanda rwitabiriye muri uyu mwaka nyuma ya Tour du Rwanda yabaye muri Gashyantare 2026.