Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yemeje ko muri Gicurasi uyu mwaka wa 2026 izagirira uruzinduko i Lagos muri Nigeria ku nshuro yayo ya mbere mu mateka ibinyujije muri gahunda yayo igamije guhuza iyi kipe n’abafana yitwa The Famous CFC.
Chelsea yatangaje ko mu ruzinduko rwayo muri Nigeria, umukinnyi wayikiniye w’umunya-Nigeria, Victor Moses ariwe uzayobora ibirori by’uru ruzinduko.
Abazitabira ibirori by’uru ruzinduko bazagira ibihe bitandukanye birimo umukino w’ibibazo n’ibisubizo hamwe na Victor Moses ndetse abazitabira ibi birori bazaba bafite amahirwe yo gutsindira umwambaro w’iyi kipe unasinyeho.
Uruzinduko rwa Chelsea muri Lagos binyuze muri gahunda ya The Famous CFC ruzaba ari urwa 5 igiye gukora nyuma y’urwo yakoreye Bangkok muri Thailand, Singapore, Kuala Lumpur muri Malaysia, Vietnam na Shanghai mu Bushinwa.
Victor Moses w’imyaka 35 uzayobora ibi birori byo muri Nigeria yari umukinnyi w’ikipe ya Chelsea kuva muri 2012 kugeza muri 2021.
Moses kuri ubu ukinira ikipe ya Kaisar yo muri Kazakhstan yakiniye Chelsea imikino 128 ayitsindira ibitego 18, atanga imipira 10 yavuyemo ibitego ndetse yatwaranye nayo ibikombe 4 birimo Igikombe cya Shampiyona cyo muri 2016/17, FA Cup yo muri 2018, n’ibikombe bibiri bya Europa League harimo icya 2012/13 n’ciya 2018/19.


