Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yegukanye Igikombe cy’imikino ya gicuti yaberaga mu Rwanda kuri Sitade Amahoro nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Estonia ibitego 2-0.
Ibitego by’u Rwanda byatsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 30 nyuma y’umupira yarahawe neza na Joy-Lance Mickels naho igitego cya kabiri cyatsinzwe na Leroy-Jacques Mickels ku munota wa 51 nyuma y’umupira yarahawe na kapiteni Bizimana Djihad.
Kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe nibwo hasojwe imikino ya gicuti itegurwa na FIFA yakinwaga ku nshuro ya kabiri, ikabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Mu Rwanda hakiniye amatsinda abiri, buritsinda ririmo amakipe 4, imikino yo mu itsinda A ari naryo u Rwanda rwarimo yaberaga kuri Sitade Amahoro naho imikino yo mu itsinda B yaberaga kuri Kigali Pelé Stadium.
Imikino yo mu itsinda B yasojwe kuri iki Cyumweru Aruba yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Lienchstein ibitego 4-1 naho Tanzania yegukana umwanya wa gatatu nyuma kunyagira ikipe ya Macau ibitego 6-0.
Mu itsinda A, u Rwanda rwegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0 mu mukino wanitabiriye ba Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame naho Kenya yegukana umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Grenada ibitego 3-0.
Umukinnyi Leroy-Jacques Mickels usanzwe ukinira Zira FC waruhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse akaba yaratsinze ibitego 2 muri iyi mikino niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’iyi mikino.

Iki cyabaye igikombe cya mbere gitegurwa na FIFA u Rwanda rwegukanye, kiba igikombe cya gatatu Amavubi yegukanye mu mateka nyuma ya CECAFA yo mu 1999 na COMESA Cup yo muri 2001.


