Bidasubirwaho Mohamed Salah azatandukana na Liverpool 

Abanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Werurwe 2026, umunya-Misiri Mohamed Salah yatangaje ko azatandukana na Liverpool uyu mwaka w’imikino nurangira nyuma y’imyaka 9 yarayimazemo.

Mu butumwa bwe yagize ati,”Muraho mwese, birababaje kuko wa munsi wageze. Iki ni igice cya mbere cyo kubasezera, nzasohoka muri Liverpool uyu mwaka w’imikino nurangira. Ndatangira mbabwira ukuntu ntigeze ntekereza uburyo iyi kipe, uyu mujyi, aba bantu, bizaba igice gikomeye mu buzima bwange. Liverpool ntabwo ari ikipe y’umupira wamaguru gusa, ahubwo ni ibyiyumviro, ni amateka, ni roho, mbese sinzi uko nabisobanurira mu magambo umuntu utaba muri iyi kipe.”

Yakomeje agira ati,”Twishimiye intsinzi, twatwaye ibikombe by’ingenzi kandi twarafatanyije mu gihe ibintu byari bikomeye mu buzima bwacu. Ndashaka gushimira buri umwe wo muri iyi kipe twabanye, by’umwihariko abo twakinanye y’aba abahari ubu n’abagiye ndetse n’abafana. Simfite amagambo menshi nabivugamo, uburyo mwamfashije ubwo nari mu bihe byange byiza, munanguma hafi mu bihe bikomeye, ibyo ni ibintu ntazibagirwa kandi nzabigumana iteka.”

Salah yasoje agira ati,”Kugenda ntabwo ari ibintu biba byoroshye, mwampaye ibihe byiza by’ubuzima bwange. Nzahora ndi umwe muri mwe. Iyi kipe izahora ari mu rugo yaba kuri nge no ku muryango wange. Mwarakoze ku bwa burikimwe, kandi kubera mwebwe sinzigera ngenda ngenyine.”

Mohamed Salah w’imyaka 33 yageze muri Liverpool mu mwaka w’imikino wa 2017-18 avuye mu ikipe ya AS Roma aguzwe miliyoni £34.3 (Akabakaba miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda).

Kugeza ubu Salah yakiniye Liverpool imikino 435 mu marushanwa yose, ayitsindira ibitego 255, atanga imipira 122 yavuyemo ibigego bimugira umukinnyi wa 3 mu mateka watsindiye Liverpool ibitego byinshi nyuma ya Ian Rush watsinze ibitego 346 na Roger Hunt watsinze ibitego 285.

Salah yegukanye ibikombe 9 ari kumwe na Liverpool harimo ibikombe 2 bya Shampiyona y’Ubwongereza, English Premier League n’igikombe kimwe cya UEFA Champions League.

Mohamed Salah agiye gusohoka muri Liverpool bitameze neza cyane yaba kuri we ndetse no ku ikipe muri rusange.

Muri uyu mwaka w’imikino Salah amaze gukinira Liverpool imikino 34, yayitsindiye ibitego 10 gusa — Ibitarigeze bibaho kuva yagera muri Liverpool.

Uku kutitwara neza mu kibuga kwa Salah wari watsinze ibitego 34, yanatanze n’imipira 23 yavuyemo ibitego mu mwaka ushize w’imikino kwatumye mu Ukuboza 2025 umutoza Arne Slot wa Liverpool atangira kumwicaza ntamukinishe byatumye havuka umwuka mubi hagati y’aba bombi.

Umusaruro wa Liverpool nawo ntabwo ari mwiza muri rusange n’ubwo kuri ubu iri muri 1/4 cya UEFA Champions League ariko ni ikipe idahagaze neza muri Shampiyona kuko iri ku mwanya wa 5 n’amanota 49, yatsinze imikino 14, inganya imikino 7, itsindwa imikino 10 muri Shampiyona y’uyu mwaka.

N’ubwo Salah agiye gusohoka muri Liverpool agifite umwaka w’amasezerano kubera bitameze neza, ntibikuraho ko ari kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo ayo muri Saudi Arabia n’ayo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.