BNR yatangaje igihe ntarengwa cyo gukoresha inoti zishaje

Inoti zimwe ntizizongera gukoreshwa nyuma y'umwaka

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko bitarenze amezi 12 uhereye tariki 2 Werurwe 2026 inote z’amafaranga y’u Rwanda zishaje zizata agaciro bityo abazifite bashishikarizwa kwihutira kuzihinduza ku bigo by’imari bibegereye mu gihe cy’amezi icyenda (9) uhereye ku itariki ya 2 Werurwe 2026 kugeza tariki 1 Ugushyingo 2026.

Ibi BNR yabitangarije mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’iyi Banki, Hakuziyaremye Soraya ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 24 Werurwe 2026.

InotI zizata agaciro ni inote 5 zirimo inotei ebyiri za 500 FRW, inoti ebyiri za 1000 FRW, inoti ya 2,000 FRW n’inoti ebyiri za 5,000 FRW.

Mu noti zizata agaciro harimo inoti 500 FRW yakozwe ku wa 01 Nyakanga 2004 na ngenzi yayo yakozwe ku wa 1 Mutarama 2013, inoti ya 1000 FRW yakozwe ku wa 1 Nyakanga 2004 na ngenzi yayo yakozwe ku wa 1 Gicurasi 2015.

Mu zindi noti zizahagarikwa gukoreshwa harimo iya 2000 FRW yakozwe ku wa 31 Ukwakira 2007 n’inoti ya 5000 FRWF yakozwe ku wa 1 Mata 2004 ndetse na ngenzi yayo yakozwe ku wa 1 Gashyantare 2009.

BNR kandi yibukije ko abafite izi noti batazazihinduza hagati ya tariki ya 2 Werurwe 2026 kugeza tariki 1 Ugushyingo 2026, iyo serivisi bazayisanga gusa ku kicari gikuru cya BNR mu Kiyovu ndetse no ku mashami yayo yose kugeza ku itariki ya 1 Werurwe 2027.

Itangazo rya BNR rivuga ku noti zizata agaciro