
Kuri uyu wa kane tariki 5 Werurwe 2026 muri Kigali Convention Center habereye umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, yemerera u Rwanda kuzakira Imikino Ihuza Amakipe Yabaye aya Mbere Iwayo mu Bagabo ku Mugabane w’Afurika izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 47, 2026 CAVB Men’s African Volleyball Club Championship.
Mu muhango wo gusinya aya masezerano, FRVB yarihagarariwe na Perezida wayo Ngarambe Raphael mu gihe CAVB yarihagarariwe na Perezida wayo Madam Bouchra Hajij.
Muri uyu muhango hanerekanwe ku mugaragaro ikirango kizakoreshwa mu gihe cy’irushanwa.

Irushanwa rya 2026 African Men’s Volleyball Club Championship rizabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere no munsi y’ubutayu bwa Sahara bwa mbere muri rusange rizatangira tariki 20 Mata risozwe tariki 3 Gicurasi 2026.
Amakipe yo mu Rwanda azitabira iri rushanwa ni ikipe ya APR VC, Police VC na Kepler VC.
Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 4 Werurwe 2026 ari kumwe n’umuyobozi wungirije wa CAVB, Rwakiranya Louis, bakirwa na Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphael.

Mbere y’umuhango wo gusinya aya masezerano, Perezida Bouchra Hajij yabanje kwakirwa na Misitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire mu biro bye.
Mu nama aba bombi bagiranye, baganiriye by’umwihariko ku myiteguro y’iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ariko banaganira ku bufatanye bugamije guteza imbere volleyball mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.




