Ikipe y’igihugu ya Misiri yegukanye Igikombe cy’Afurika cya handball cyaberaga mu Rwanda itsinze ikipe y’igihugu ya Tunisia ibitego 37-24.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Mutarama 2026 hasojwe imikino y’Igikombe cy’Afurika cyabaga ku nshuro ya 27, kikabera bwa mbere mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.
Muri BK Arena habanjemo umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje Cape Verde na Algeria, uyu mukino warangiye Cape Verde itsinze ibitego 29-23 biyiha kwegukana umudari wa bronze.
Umukino wa nyuma wahuje Misiri yarifite ibikombe bitatu biheruka na Tunisia yarifite agahigo ko ariyo kipe yatwaye iki gikombe inshuro nyinshi, yagitwaye inshuro 10.
Umukino warangiye Misiri yegukanye Igikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya nyuma yo gutsinda Tunisia ibitego 37-24 ibifashijwemo na Omar Yahia na Emad Mohamed batsinze ibitego 6 buri umwe.
Umunya-Misiri Omar Yahia yanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP – Most Valuable Player) ndetse ajya no mu ikipe y’irushanwa.

Iki cyabaye Igikombe cy’Afurika cya 10 Misiri yegukanye kuva cyatangira gukinwa mu 1974 ndetse yahise inganya na Tunisia ibikombe, bigira aya makipe yombi kuba ariyo ya mbere amaze kugitwara inshuro nyinshi.
Indi kipe yatwayeho Igikombe cy’Afurika ni Algeria yagitwaye inshuro 7 ndetse aya makipe 3 gusa niyo amaze kwegukana iki gikombe.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiriye iyi mikino yarangirije ku mwanya wa 12 mu makipe 16 ndetse uyu ni wo mwanya mwiza u Rwanda rubonye mu Gikombe cy’Afurika kuko ubwo rwitabiraga bwa mbere muri 2024 rwarangirije ku mwanya wa 14.
Nyuma y’uko iki Gikombe cy’Afurika gisojwe, amakipe 5 ya mbere yahise abona itike yo kuzakina imikino y’Igikombe cy’Isi cya handball kizaba muri Mutarama 2027, kikazabera mu Budage (Germany).
Urutonde rw’uko amakipe yakurikiranye
1. Misiri
2. Tunisia
3. Cape Verde
4. Algeria
5. Angola
6. Nigeria
7. Morocco
8. Guinea
9. Gabon
10. Cameroon
11. Congo
12. Rwanda
13. Benin
14. Zambia
15. Kenya
16. Uganda


