Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya handball yatsinzwe na Nigeria ibitego 30-20 isezererwa mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cya 2026 kiri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere itarenze amatsinda.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Mutarama 2026 u Rwanda rwakinnye na Nigeria mu mukino wa nyuma w’itsinda A wagombaga gutanga itike ikomeza mu kiciro gikurikiyeho wabereye muri BK Arena.
U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo rukomeze mu kiciro gikurikiyeho mu gihe Nigeria yasabwaga kunganya gusa kuko yari yaratsinze imikino ya mbere yo muri iri tsinda.
Uyu mukino wagiye gukinwa Algeria yamaze gukomeza kuko yari yakoze ibyo yasabwaga itsinda Zambia ibitego 37-21 bivuze ko yari yagize amanota 4 kuko yanatsinda u Rwanda.
Mu mukino w’u Rwanda na Nigeria, u Rwanda rwongeye kugira ikibazo nk’icyo rwagize ku mukino wa Algeria rutangwa mu mukino.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Nigeria iyoboye n’ibitego 14-10. Iki kinyuranyo uretse kuba cyayifashije gutsinda uyu mukino, cyayifashije no kuwuyobora muri rusnge kuko yatangiye itsinda ibitego 3-0.
Bitewe n’uko u Rwanda rwarwanaga no gukuramo ikiranyo cy’ibitego rwari rwamaze gushyirwamo byatumye rurangwa n’amakosa menshi yatumye Akayezu Andrew ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo kubona akaruhuko k’iminota 2 inshuro ebyiri, Hagenimana Fidele yahawe akaruhuko k’iminota 2 inshuro 2 naho Rwamanywa Viateur agahabwa inshuro imwe.
Mu gice cya kabiri cy’umukino Nigeria yarikomeye mu bwugarizi yatsinze ibitego 16 naho u Rwanda rutsinda ibitego 10 byatumye umukino muri rusange ari ibitego 30 bya Nigeria ku bitego 10 by’u Rwanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Kayijamahe Yves niwe watsinze ibitego byinshi, yatsinze ibitego 11 naho ku ruhande rwa Nigeria Hakeem Salami ni we watsinze ibitego byinshi, yatsinze ibitego 8.
Muri rusange umuzamu Michael Salomon wa Nigeria yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gukuramo imipira myinshi yashoboraga kuvamo ibitego ku ruhande rw’u Rwanda.

N’ubwo u Rwanda rwatsinze uyu mukino ntabwo bivuze ko ruvuye mu irushanwa burundu, kuri iki Cyumweru rurakina na Uganda saa 11:30 mu mikino yo guhatanira umwanya wa 9 muri Petit Stade i Remera.
Andi makipe ari muri iri tsinda ni Gabon na Zambia.


