Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya handball yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Algeria ibitego 46-25 mu mukino wa kabiri w’Igikombe cy’Afurika kiri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa kane tariki 22 Mutarama 2026 ikipe y’u Rwanda yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Algeria mu mukino wa kabiri w’amatsinda nyuma yo gutsinda Zambia mu mukino wa mbere wo mu itsinda A.
Saa moya zuzuye nibwo umukino w’u Rwanda na Algeria watangiye muri BK Arena. Algeria ifite imidari 26 mu mikino y’Igikombe cy’Afurika yari yatsinzwe umukino wa mbere na Nigeria byayihaga impamvu ikomeye yo gushaka intsinzi.
Umukino watangiye amakipe yombi yatakana ariko Algeria ikaba nziza cyane kuko hafi ya buri busatirizi bwose yakoraga bwavagamo igitego bitandukanye n’uko byari bimeze ku ruhande rw’u Rwanda. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Algeria yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego 13 kuko byari ibitego 23-10.
Mu gice cya kabiri, ikipe y’igihugu ya Algeria y’umutoza Bouchekriou Salah yakomeje kwitwara neza irwana no gukomeza kuyobora umukino ndetse ibigeraho kuko yatsinze ibitego 23 ku bitego 15 by’u Rwanda byatumye umukino wose urangira muri rusange ari ibitego 46 bya Algeria ku bitego 25 by’u Rwanda.
Umutoza w’u Rwanda w’umunya-Tunisia Zouabi Hafedh yagiye akoresha amayeri yo gukuramo umuzamu kugira ngo yongere ingufu mu gusatira izamu rya Algeria ariko ntibyigeze bitanga umusaruro ufatika n’ubundi umukino warangiye u Rwanda ruwutakaje.
Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda umukinnyi wagerageje kwitwara neza agatsinda ibitego byinshi ni Kubwimana Emmanuel watsinze ibitego 8 hamwe na Akayezu Andrew na Nshimiyimana Alexis bombi batsinze ibitego 4 buri umwe.
Kayijamahe Yves wari wabaye inyenyeri ku mukino wa mbere wa Zambia ntabwo yitwaye neza kuri uyu mukino kuko yatsinze ibitego 2 gusa ndetse asohorwa mu kibuga iminota 2 inshuro ebyiri ari nawe mukinnyi wasohowe inshuro nyinshi muri uyu mukino.
Abakinnyi bagoye cyane ikipe y’igihugu y’u Rwanda barimo Daoud Hichem na Guemeida Adel bombi batsinze ibitego 8 buri umwe.
Undi mukino wo mu itsinda rya mbere u Rwanda ruherereyemo warangiye Nigeria itsinze Zambia ibitego 36-18.
Muri rusange itsinda riyobowe na Nigeria n’amanota 4 kuko imaze gutsinda imikino yombi, yizigamye ibitego 20, Algeria ni iya kabiri n’amanota 2 yizigamye ibitego 19, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota 2 n’umwenda w’ibitego 10 naho Zambia ni iya nyuma ntanota na rimwe ifite n’umwenda w’ibitego 29.
Ku wa gatandatu tariki 24 Mutarama 2026 nibwo hazakinwa imikino ya nyuma y’amatsinda, saa cyenda z’umugoroba Zambia izakina na Algeria muri Petit Stade naho saa moya z’ijoro Nigeria ikine n’u Rwanda muri BK Arena.
Kugeza ubu uko urutonde ruhagaze u Rwanda rurasabwa kuzatsinda Nigeria mu mukino wa nyuma kugira ngo rukomeze mu kiciro gikurikiyeho.
Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa kane
Itsinda B
Gabon 33-16 Uganda
Misiri 41-28 Angola
Itsinda C
Cameroon 28-24 Kenya
Tunisia 32-25 Guinea
Itsinda D
Cape Verde 33-28 Morocco
Congo 26-22 Benin
Imikino y’umunsi wa nyuma w’amatsinda w’imikino y’Igikombe cy’Afurika kiri gukinwa ku nshuro ya 27 izakomeza ku wa gatandatu tariki 24 Mutarama 2026:
Itsinda A
Zambia 15:00 Algeria (Petit Stade)
Nigeria 19:00 Rwanda (BK Arena)
Itsinda B
Uganda 13:00 Misiri (Petit Stade)
Angola 17:00 Gabon (BK Arena)
Itsinda C
Kenya 17:00 Tunisia (Petit Stade)
Guinea 19:00 Cameroon (Petit Stade)
Itsinda D
Benin 11:00 Cape Verde (BK Arena)
Morocco 15:00 Congo (BK Arena)
Mbere y’uko imikino y’umunsi wa nyuma w’amatsinda ikinwa amakipe arimo Misiri, Tunisia na Cape Verde yamaze gukatisha itike y’ikiciro gikurikiyeho nyuma yo gutsinda imikino ibiri yayo ya mbere.





