Police FC yasinyishije abakinnyi bane bashya barimo Nshimirimana Ismaël Pitchou utarufite ikipe

Ikipe ya Police FC y’umutoza Ben Moussa yatangaje ko yasinyishije abakinnyi bane (4) bashya barimo rutahizamu Rudasingwa Prince, myugariro Isaac Ezeh n’umukinnyi Nshimirimana Ismaël Pitchou ukina mu kibuga hagati.

Ikipe ya Police FC yamaze kurangiza imikino yayo ibanza ya shampiyona y’u Rwanda yongeyemo ingufu mu bakinnyi bayo isinyisha rutahizamu w’umunyarwanda Rudasingwa Prince na myugariro w’umunya-Nigeria Isaac Ezeh bombi bavuye mu ikipe ya AS Kigali, myugariro Udahemuka Jean De Dieu uvuye muri Gasogi United ndetse n’umurundi Nshimirimana Ismaël Pitchou utarufite ikipe kuri ubu nyuma yo gutandukana na APR FC.

Police FC yongeyemo aba bakinnyi nyuma y’uko yamaze gutandukana na myugariro Ssenjobe Eric.

Police FC iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka yarangije imikino ibanza ya shampiyona itsinze imikino 9, inganya imikino 7, itsindwa umukino 1, yinjije ibitego 18, yinjizwa ibitego 7 bivuze ko yizigamye ibitego 11 n’amanota 34.

Nshimirimana Ismaël Pitchou
Isaac Eze
Rudasingwa Prince