RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.
RIB yakomeje ivuga ko kuri Dr Manirakiza w’imyaka 41 afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha tariki 16 Mutarama 2026.
Dr Manirakiza afunganywe n’abandi bantu batatu barimo Ineza Fidella wiga mu ishuri ry’imyuga riherereye muri Nyarugenge, Mucyo Vanessa ukora mu kabari gaherereye i Nyamirambo na Umuhoza Hamida ukora muri Massage i Nyamirambo bose bahuriye ku kuba bose barasambanaga na Dr Manirakiza.
Aba uko ari batatu bakaba bakurikiranyweho guura umugambi wo gukora icyaha ndetse no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aho yabasabaga ko bamushakira abana bato, hanyuma akajya abishyura amafaranga bo bita ngo ni aya “plot” (Commission) ari hagati ya 5,000 – 20,000 RWF.
Bose umwe ku giti cye yagiye amuhuza n’abakobwa b’abanyeshuri baturutse mu bigo bya secondaire bitandukanye, birimo n’iby’i Kigali, hanyuma akabishyura.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 14 y’y’itegeko NÂş 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko NÂş 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.


