Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe y’ibihugu ya Estonia, Kenya na Grenada mu mikino ya FIFA Series Tournament izakinwa muri Werurwe 2026 ikazakinirwa mu bihugu 9 birimo n’u Rwanda.
FIFA Series ni imikino ya gicuti itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA igahuza amakipe y’ibihugu aba yatumiwe mu kiciro cy’abagabo n’abagore. Iyi mikino ikaba itegurwa mu rwego rwo guha amahirwe amakipe y’ibihugu yo ku migabane itandukanye kuba yahura.
Amakipe yitabiriye iyi mikino yishyurirwe buri kimwe cyose aba asabwa na FIFA.
Ku nshuro ya kabiri iyi mikino igiye gukinwa nyuma yo gukinwa bwa mbere muri 2024 yitabiriwe n’ibihugu 24. Kuri iyi nshuro ya kabiri iyi mikino izitabirwa n’amakipe y’ibihugu 48 harimo n’amakipe y’abagore azitabira bwa mbere.
Imikino izabera mu bihugu 11 bitandukanye birimo u Rwanda, Indonesia, Puerto Rico, Uzbekistan, Azerbaijan, Australia, New Zealand, Kazakhstan, Thailand, Ivory Coast na Brazil.
Mu Rwanda hazakinira amatsinda abiri harimo itsinda u Rwanda rurimo n’amakipe y’ibihugu ya Estonia yo ku mugabane w’Iburayi, Grenada yo muri Amerika y’Amajyaruguru na Kenya yo muri Afurika.
Irindi tsinda rizakinira mu Rwanda ririmo Aruba yo muri Amerika y’Amajyaruguru, Liechtenstein yo mu Burayi, Macau yo muri AZiya na Tanzania yo muri Afurika.
Andi matsinda yo mu kiciro cy’abagabo harimo irizakinira muri Indonesia ririmo Indonesia izakira, Bulgaria, Solomon Islands na St Kitts and Nevis.
Itsinda rizakinira muri Puerto Rico ririmo Puerto Rico izakira, American Samoa, Guam na US Virgin Islands.
Itsinda rizakinira muri Uzbekistan ririmo Uzbekistan izakira, Gabon, Trinidad na Tobago na Venezuela.
Itsinda rizakinira muri Azerbaijan ririmo Azerbaijan izakira, Oman, Sierra Leone na St Lucia.
Itsinda rizakinira muri Australia ririmo Australia izakira, Cameroon, China na Curacao naho itsinda rizakinira muri Kazakhstan ririmo Kazakhstan izakira, Comoros, Kuwait na Namibia.
Mu kiciro cy’abagore imikino izabera mu bihugu bitatu aribyo Thailand, Ivory Coast na Brazi.
Itsinda rizakinira muri Thailand ririmo Thailand izakira, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nepal n’ikipe imwe yo muri Oseyaniya.
Itsinda rizakinira muri Ivory Coast ririmo Ivory Coast izakira, Maurtania, Pakistan na Turks and Caicos Islands.
Itsinda rizakinira muri Brazil ririmo Brazil izakira, Canada, Korea na Zambia.


