Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yandagaje Indahangarwa iyitsinda ibitego 4-0 ku mukino w’Igikombe kiruta Ibindi mu Rwanda ihita yegukana igikombe mu mukino wagaragayeho umunyamerika uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Mutarama 2025 habaye umukino w’Igikombe Kiruta Ibindi mu Rwanda mu bagore, FERWAFA Women Super Cup uhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’ikipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino watangiye saa cyenda z’umugoroba kuri Sitade Amahoro i Remera.
Uyu mukino wahuje Rayon Sports yatwaye Igikombe cya Shampiyona na Indahangarwa yatwaye igikombe cy’Amahoro.
Ubusanzwe uyu mukino wakinwaga mbere y’uko Shampiyona itangira ariko kuri iyi nshuro wakinwe Shampiyona igeze hagati kubera gahunda nyinshi zahuriranye zigatuma utabera igihe warusanzwe ubera.
Rayon Sports y’umutoza Rwaka Claude yatangiye umukino isatira izamu cyane ariko ntibashe kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga imbere y’izamu.
Kwisirisimbya imbere y’izamu ry’Indahangarwa byafashije Rayon Sports kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Mukagatete Emeline nyuma y’amakosa ya ba myugariro b’Indahangarwa ku munota wa 30.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Iminota 15 yo kuruhuka yari amahirwe ku bakunzi b’umupira w’amaguru bari bitabiriye uyu mukino muri Sitade Amahoro kuko umunyamerika usanzwe umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed unazwiho kuba ari inshuti ya kizigenza Cristiano Ronaldo yafashe umwanya wo gususurutsa abari muri sitade.

Darren Jason Watkins Jr. uzwi nka IShowSpeed w’imyaka 20 akaba ari mu Rwanda mu rwego rw’ingendo (Tours) zitandukanye ari gukorera muri Afurika.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse ikomeza kwiharira umupira ndetse idahwema gusarita izamu cyane.
Ku munota wa 61 abakinnyi ba Rayon Sports bazamukanye umupira bawuha Odette Coralie Ngwema wari winjiye mu kibuga asimbuye nawe ntiyazuyaza kunyeganyeza inshundura biha Rayon Sports gukomeza kuyobora umukino n’ibitego 2-0.
Hashije iminota 7 gusa, ku munota wa 68 Rayon Sports yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Ukwidukunda Jeannette wari wakomeje kuzonga Indahangarwa.
N’ubwo Rayon Sports yariyoboye umukino n’ibitego 3-0 n’ubundi yakomeje gusatira izamu cyane kugeza ibonye igitego cy’agashinguracumu cyatsinzwe na Niyonshuti Emerence nyuma yo gucenga ba myugariro b’Indahangarwa ku munota wa 90.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 4-0 ndetse biyiha kwegukana igikombe cya FERWAFA Women Super Cup ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Igikombe cy’ubushize yari yagitwaye itsinze AS Kigali ibitego 5-2.
Rayon Sports yegukanye igikombe ihabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda naho Indahangarwa ihabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’ibihembo bivuguruye nk’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryabitangaje ko ibihembo byakubwe inshuro 2.



