Ikipe ya Sunrise FC n’ikipe ya Sina Gerard FC zombi zo mu kiciro cya kabiri mu Rwanda zongewe ku rutonde rw’amakipe azakina imikino y’Igikombe cy’Amahoro nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukuboza 2025 FERWAFA yatangaje ko urutonde rw’amakipe azakina Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka yavuye kuri 28 akaba 30 kuko hiyongereyeho amakipe ya Sunrise FC na Sina Gerard FC zo mu kiciro cya kabiri.
FERWAFA yiseguye ivuga ko aya makipe atagaragaye ku rutonde yabanje gutangaza tariki 15 Ukuboza 2025 kubera imbogamizi zabayeho mu guhanahana amakuru.
Ku rutonde ruvuguruye rwa FERWAFA rw’amakipe azakina Igikombe cy’Amahoro (Peace Cup) hariho amakipe 16 yose akina ikiciro cya mbere cy’uyu mwaka, amakipe 12 yo mu kiciro cya kabiri n’amakipe 2 yo mu kiciro cya gatatu.



