Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko ikipe izatwara igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, Super Cup izahembwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda aho kuba miliyoni 10 nk’uko byari bisanzwe naho izaba iya kabiri izahembwa miliyoni 10 aho kuba miliyoni 5 nk’uko byari bisanzwe mu bagabo n’abagore.
Ibi Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukuboza 2025 Ku biro bikuru bya FERWAFA i Remera cyari kigamije gutegura umukino wa Super Cup.
Bwana Mugisha yongeyeho ko n’amafaranga azava mu bazitabira imikino ibiri ya Super Cup hazavanwaho ayo kwishyura no gutunga sitade ubundi azasigara agabanywe amakipe.
Nk’uko FERWAFA yabitangaje mbere, umukino wa Super Cup uzakinwa tariki 10 Mutarama 2026, ukinirwe kuri Sitade Amahoro.
Umukino w’abagore uzahuza Indahangarwa na Rayon Sports uzatangira saa cyenda z’umugoroba naho umukino w’abagabo uzahuza Rayon Sports na APR FC uzatangira saa 18:30.
Mu bindi byatangajwe muri iki kiganiro ni uko ibiciro by’amatike bizajya hanze bitarenze ku wa gatanu tariki 26 Ukuboza 2025.
Super Cup izakinwa hashize icyumweru kimwe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama ritangiye. Kuri iyi ngingo Mugisha yemeje ko mu gihe ikipe izaba yamaze kwandikisha umukinnyi mbere y’umunsi nyirizina w’umukino ntakabuza azeremerwa gukina umukino wa Super Cup.
Andi mategeko n’amabwiriza azakurikizwa ni asanzwe akurikizwa muri Shampiyona nk’aho abanyamahanga bazaba bemewe ari abatarenze 8 mu kibuga no ku rupapuro rw’umukino muri rusange nk’uko bisanzwe bimeze muri Shampiyona.




