U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinyanye amasezerano agamije guhosha umwuka mubi

Kuri uyu wa kane tariki 4 Ukuboza 2025 habaye umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi.

Uyu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Donald J. Trump Institute of Peace, uyoborwa na Perezida w’iki gihugu Donald J. Trump.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi nibo bashyize umukono kuri aya masezerano agamije gushyira iherezo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya masezerano yasinywe yubakiye ku nkingi z’ingenzi zirimo kubaka umutekano, guteza imbere ubufatanye n’ubukungu bw’Akarere no gushyiraho umutekano mushya w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu bandi bayobozi bakomeye bitabiriye umuhango w’isinywa ry’aya masezerano harimo Perezida wa Kenya Dr. William Ruto, uwa Angola, João Lourenço; uw’u Burundi, Évariste Ndayishimiye na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo.