Impinduka zirimo kwirukana umutoza mu ikipe y’igihugu ya Cameroon mbere y’Igikombe cy’Afurika

Marc Brys yirukanwe ku mwanya wo gutoza ikipe y'igihugu ya Cameroon

Nyuma y’uko Samuel Eto’o yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon, Fecafoot yakoze impinduka mu ikipe y’igihugu ya Cameroon mu gihe habura iminsi micye ngo habe Igikombe cy’Afurika.

Impinduka zakozwe ku ikubitiro ni ukwirukana umutoza w’Umubiligi Marc Brys watozaga ikipe y’igihugu ya Cameroon kuva muri Mata 2024 nyuma y’uko ananiwe guhesha iyi kipe itike y’igikombe cy’isi, yahise asimbuzwa umunya-Cameroon David Pagou wari umwe mu bungiriza be.

David Pagou yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Cameroon asimbuye Marc Brys

Izindi mpinduka zabaye ni uko David Pagou mu bakinnyi 28 yahamagaye azifashisha mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Morocco atahamagaye bamwe mu bakinnyi basanzwe bakomeye mu ikipe y’igihugu ya Cameroon barimo umuzamu Andre Onana, kapiteni Vincent Aboubakar, umukinnyi wa Napoli Andre-Frank Zambo Anguissa na myugariro Michael Ngadeu.

Uretse Andre-Frank Zambo Anguissa utahamagawe kuko afite imvune, ntihazwi impamvu yatumye abandi bakinnyi badahamagarwa.

Cameroon yisanze mu itsinda F mu mikino y’Igikombe cy’Afurika aho iri kumwe na Gabon, Cote d’Ivoire ifite igikombe giheruka na Mozambique.

Igikombe cy’Afurika kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025.

Abakinnyi ikipe y’igihugu ya Cameroon izakoresha mu Gikombe cy’Afurika ntibarimo Onana na Aboubakar