Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe inshingano nshya muri Guverinoma

Gen (Rtd) James Kabarebe yahinduriwe inshingano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Gen (Rtd) James Kabarebe Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’Umutekano Perezidansi ya Repubulika nyuma y’imyaka ibiri ari munyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Izi ni zimwe mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, zirimo gushyira mu myanya mishya abayobozi bakomeye mu nzego za Leta no mu nzego z’umutekano.

Izi mpinduka zakozwe kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025.

Uretse Gen (Rtd) James Kabarebe wigeze kubaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2002 kugeza 2010 akaba ari nawe watinze cyane kuri uyu mwanya mu mateka y’Ingabo z’u Rwanda, RDF wahawe inshingano, hari n’abandi bayobozi bahawe inshingano nshya.

Muri abo harimo Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, asimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano muri Perezidansi ya Repubulika. Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Charles Murigande wagizwe Senateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi.