Umukinnyi w’umunya-Senegal Idrissa Gana Gueye yakubise urushyi mugenzi we Michael Keane bakinana muri Everton bituma ahabwa ikarita y’umutuku.
Aya marorerwa yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 24 Ugushyingo aho Everton yari yakiriwe na Manchester United kuri Old Trafford mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona y’Ubwongereza, English Premier League.
Ntibisanzwe bimenyerewe ko abakinnyi bo mu ikipe imwe bashobora kutumvikana kugeza aho kurwana ariko kuri uyu mukino niko byagenze.
Idrissa Gana Gueye ukina mu kibuga hagati yashyamiranye na Michael Keane ukina nka myugariro birangira uyu munya-Senegal azamuye ukuboko nk’umukubita urushyi n’ubwo rutari rukomeye cyane, abakinnyi ba Everton barimo umuzamu Jordan Pickford na Illiman Ndiaye babaye bugufi bahita babatandukanya.
Umusifuzi Tonny Harrington ntiyazuyaje nyuma y’izi mvururu yahise aha Idrissa Gana Gueye ikarita y’umutuku ku munota wa 13 w’umukino bituma abakinnyi ba Everton basigara ari 10.
Nyuma y’umukino Idrissa Gana Gueye yasabye imbabazi ku bw’aya marorerwa yakoze mu kibuga abinyujije kuri story ye ya Instagram.
Yagize ati,”Ndashaka gusaba imbabazi umukinnyi dukinana Michael Keane. Ndasaba imbabazi ku buryo nitwaye. Ndasaba imbabazi abakinnyi dukinana, abatoza, abafana n’ikipe. Ibyabaye ntibisobanura uko ndi cyangwa imyitwarire yange. Hari ubwo amaranga akurenga, gusa ntacyasobanura iriya myitwarire. Ndabizeza ko bitanzongera ukundi.”

N’ubwo Manchester United yarifite abakinnyi benshi kurusha Everton ariko ntibyabujije Everton kuyitsinda igitego 1-0 igacyura amanota 3.
Igitego cya Everton cyatsinzwe na Kiernan Dewsbury-Hall ku munota wa 29 w’umukino. Manchester United yagerageje kwishyura ariko biranga.
Ni ubwa mbere mu mateka umutoza David Moyes w’imyaka 62 umaze imyaka 12 irenga atoza muri Premier League yaratsindiye ikipe ya Manchester United kuri Old Trafford ndetse Everton niyo kipe yonyine yabashije gutsindira kuri Old Trafford kandi yabonye ikarita y’umutuku.



