Volleyball: Gisagara VC yishyize mu mwanya mwiza, REG bikomeza kugorana

Ku wa gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 Gisagara VC yatsinze REG VC amaseti 3-1 mu mukino wa Shampiyona ya volleyball mu bagabo w’umunsi wa 6.

Uyu mukino warutegerejwe na benshi wabereye muri Petit Stade i Remera, witabiriwe n’abafana benshi barimo na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly wongeye kugaragara ku kibuga nyuma y’uko n’imikino yo mu cyumweru gishize yari yayitabiriye.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire (iburyo) yongeye kwitabira imikino ya volleyball

REG yaritaratsinda umukino n’umwe w’ikipe ikomeye nyuma yo gutsindwa na Kepler na Police yarifite akazi gakomeye ko gutsinda uyu mukino kugira ngo biyihe ikizere ko yarangiriza imikino ibanza mu makipe 4 ya mbere.

REG y’umutoza Mugisha Bavuga Benon yatangiye yegukana iseti ya mbere ku manota 29-27 biyiha ikizere cyo kwitwara neza mu mukino ariko siko byakomeje kuko yahise itwarwa iseti ya kabiri ku manota 25-18, itwarwa iya gatatu ku manota 25-15 ndetse itwarwa n’iseti ya kane ku manota 25-22.

Bimwe mu byagoye REG itarifite kapiteni wayo Akumuntu Kavalo Patrick ni resebusiyo ndetse na block yariri ku rwego rwo hasi ku buryo abataka ba Gisagara VC barimo Rukundo Willy, Malinga Kathbart, Niyogisubizo Samuel ‘Tyson’ na Djibril ukina hagati bacagaho buri kanya.

Iyi ntsinzi yashyize Gisagara y’umutoza Yakan Guma Lawrence mu mwanya mwiza wo kurangiriza mu makipe 4 ya mbere mu gice cy’imikino ibanza ya shampiyona kuko yahise yuzuza intsinzi 6 mu mikino 7, ikaba isigaranye umukino wa Kirehe VC itaratsinda umukino n’umwe muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Iyi ntsinzi kandi yaguye neza perezida wa Gisagara VC, umunya-Croatia Tonci Tadic utaregeze wicara na rimwe kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Imikino y’umunsi wa 6 wa Shampiyona yakomeje ku wa gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025 muri Sainte Famille i Nyarugenge hakinwa imikino 3.

Kigali VC (KVC) yatsinze umukino wayo wa mbere muri Shampiyona itsinda Kirehe amaseti 3-1 (25-14, 24-26, 25-16, 25-16).

Undi mukino wahuje APR VC na RP Ngoma warangiye APR yitwaye neza itsinda amaseti 3-0 (25-12, 25-18, 30-28) naho umukino wasoreje indi yose wahuje Police na EAUR, uyu mukino warangiye Police itsinze amaseti 3-0 (25-14, 25-22, 25-22).

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 6, Gisagara niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 17, ikurikirwa na APR ifite amanota 15 inganya na Kepler ya gatatu nayo ifite amanota 15 naho Police ni iya kane n’amanota 12.

REG VC ni iya gatanu n’amanota 9, EAUR ni iya gatandatu n’amanota 4, KVC ni iya karindwi n’amanota 3 inganya na RP Ngoma ya munani naho Kirehe ni iya nyuma ntanota na rimwe ifite.

Urutonde rwa Shampiyona nyuma y’umunsi wa 6

Ku munsi wa 7 wa Shampiyona uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru, REG izakina na KVC, APR ikine na Police, Kepler ikine na RP Ngoma naho Kirehe yisobanure na EAUR.