Kuri uyu wa gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 Shampiyona ya Volleyball irakomeza hakinwa umunsi wa 6 mu bagabo ndetse n’umunsi wa 5 mu bagore mu mikino ibanza, imikino yombi irabera muri Petit Stade i Remera.
Umukino wa mbere uratangira saa 18:00 z’umugoroba uhuze Police na APR mu bagore.
Aya makipe niyo ahanganye muri Shampiyona y’u Rwanda dore ko mu myaka ibiri itambutse ariyo yagiye asimburana mu gutwara igikombe – APR WVC yagitwaye muri 2024, Police itwara igikombe giheruka.
Muri iyi myaka ibiri n’ubundi aya makipe niyo yahuriraga ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka.
Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe yombi, Police WVC y’umutoza Hatumimana Christian yatsinzemo imikino 8 naho APR WVC y’umutoza Kamasa Peter itsindamo imikino 2 gusa.
N’ubwo mu mikino itambutse bigaragara ko Police ishobora cyane APR biragoye kuba hari ikipe waha amahirwe menshi yo gutsinda umukino mu gihe utaraba.
Muri uyu mwaka w’imikino ntakipe iratsindwa muri aya yombi, urutonde rwa Shampiyona ruyobowe na APR n’amanota 12 imaze gukina imikino 4 naho Police ni iya kabiri ifite amanota 8 mu mikino 3 imaze gukina muri Shampiyona.
Ku mpande zombi hagaragaye gutegura uyu mukino mu buryo bukomeye nk’aho APR yiyambaje kapiteni w’ikipe ya APR WBBC Umugwaneza Charlotte atanga ubutumwa butumira abakunzi ba APR gushyigikira iyi kipe muri iri joro.
Police nayo ntabwo yatuje kuko yiyambaje abakinnyi batandukanye barimo Kwitonda Alain “Bacca”, Kirongozi Richard na Ani Elijah bakinira Police FC mu gutumira abafana kuri uyu mukino ndetse yiyambaje n’umuhanzi w’umuraperi Riderman mu gutanga ubutumwa bukangurira abafana kwitabira uyu mukino.
Dusabe Flavia niwe mukinnyi ukina muri Police wanakiniye ikipe ya APR naho umugande Amito Sharon niwe mukinnyi ukinira APR wakinira na Police, aba bombi bakina hagati (Middle Blocker).
Undi mukino ukomeye wo kuri uyu wa gatanu urahuza REG VC na Gisagara VC.
REG VC y’umutoza Mugisha Bavuga Benon ni imwe mu makipe yiyubatse ariko itaratangiye neza shampiyona kuko kugeza ubu ntakipe ikomeye yatangiye Shampiyona ihabwa amahirwe yo kuyitwara yigeze ibasha guhigika. REG yatsinzwe na Kepler inatsindwa na Police.
REG iraba ifite akazi gakomeye ko kugerageza gutsinda uyu mukino kugira ngo biyihe amahirwe yo gusoreza mu makipe 4 ya mbere mu mikino ibanza ya shampiyona.
Abakinnyi ba REG bose barahari uretse umunya-Sudan y’Epfo Thor Magembo utaramera neza ushobora gukina cyangwa ntakine kuri uyu wa gatanu.
Ku ruhande rwa Gisagara VC y’umutoza Yakan Guma Lawrence ni ikipe yongeyemo abakinnyi bakeya ariko yatangiye uyu mwaka w’imikino ifite akazi gakomeye ko kugerageza gusubira mu mikino ya kamarampaka dore ko imyaka 2 ishize itabasha kuza mu makipe 4 ya mbere yishakamo itwara igikombe cya shampiyona.
Iyi kipe yatanze ibimenyetso ko yakwitwara neza nyuma yo gutsinda amakipe akomeye nka Kepler na Police n’ubwo yanyujijemo igatsikira igatsindwa na APR VC ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Gisagara imaze gukina imikino 6, yatsinzemo imikino 5, itsindwa umukino 1, kugira ngo yizere kuguma mu makipe 4 ya mbere birayisaba gutsinda uyu mukino.
Impamvu zo gushaka gutsinda uyu mukino ku mpande zombi ni bimwe mu bituma umukino wa REG VC na Gisagara VC uba umukino mwiza wo kureba ku bakunzi ba volleyball.


