Volleyball: Gisagara yananiwe gusigasira igitinyira imbere ya Gitinyiro, Kepler ibona intsinzi ya 5 muri Shampiyona 

APR yabaye ikipe ya mbere itsinze Gisagara muri Shampiyona

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 no ku wa gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025 hakinwe imikino 5 y’umunsi wa 5 wa Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo, Rwanda National Volleyball League 2025-26, imikino yose yabereye muri Petit Stade i Remera.

Umukino wabimburiye indi watangiye saa 16:00 z’umugoroba uhuza RP Ngoma na REG VC.

Uyu mukino warangiye REG itsinze RP Ngoma amaseti 3-0 (25-14, 25-11, 27-25) iba intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri Shampiyona nyuma yo gutsinda EAUR mu Cyumweru gishize.

REG yongeye kubona intsinzi

Umikino wakurikiyeho wahuje Gisagara yaritaratsindwa muri Shampiyona na APR VC, uyu ni nawo mukino w’umunsi dore ko wanatumye Petit Stade ikubita ikuzura.

Mu bitabiriye uyu mukino harimo na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire warugaragaye ku mikino ya volleyball bwa mbere kuva yajya kuri uyu mwanya mu Ukuboza 2024.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire ni umwe mu bitabiriye umukino wa Gisagara na APR

Uyu mukino byaratunguranye uko warangiye kuko APR yatsinze Gisagara amaseti 3-0 (25-23, 25-17, 25-19) mu buryo bworoshye.

Kimwe mu byagoye Gisagara harimo resebusiyo (Réceptions) ku bakinnyi bayo barimo Malinga Kathbath ukina yataka (Receiving attacker) na Libero wayo Steven ndetse na serivisi mbi.

Gisagara yatsinzwe umukino wa mbere muri Shampiyona

Kuri uyu mukino APR yabaye nziza muri block ndetse na serivisi nziza, passeur Paul Akan nawe ni umwe mu bagize impinduka zifatika muri uyu mukino bitewe n’amahitamo meza yakoraga y’umukinnyi aha umupira ndetse n’amayeri yavangaga abakinnyi ba Gisagara.

APR yabashije guhagarika Gisagara

Gutsindwa kwa Gisagara byari bivuze ko ntakipe isigaye muri Shampiyona itaratsindwa kugeza ubu.

Imikino y’umunsi wa 5 yakomeje ku wa gatandatu, APR yongeye kugaruka mu kibuga ikina na Kirehe VC ndetse ibasha kongera kubona intsinzi itsinda amaseti 3-0 (25-14, 25-18, 25-16).

Kirehe ntirabona intsinzi muri Shampiyona

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje Gisagara na Kigali VC (KVC). Gisagara yari yaraye itsinzwe yabashije kwimara agahinda itsinda KVC amaseti 3-0 (25-15, 25-20, 25-22).

Nyuma y’uyu mukino abakinnyi ba Gisagara VC, kapiteni wayo Ndayisaba Sylvestre na Niyogisubizo Samuel “Tyson” batanze impano y’impira (Ballon) ibiri bayiha KVC mu rwego rwo kuyishimira nk’ikipe yabareze. Aba bombi bakiniye KVC hagati ya 2013 na 2015.

Ndayisaba atanga impano ya ballon ayishyikiriza Perezida wa KVC, Ruterana
Tyson atanga impano ya ballon ayishyikiriza Perezida wa KVC, Ruterana

Umukino wabaye bwa nyuma wahuje Kepler VC na EAUR warangiye Kepler itsinze amaseti 3-1 nyuma yo gutakaza iseti ya mbere ku manota 25-22.

Kepler yatwaye iseti ya kabiri ku manota 25-22, itwara iseti ya gatatu n’iya kane z’umukino ku manota 25-15.

Kepler yongeye kubona intsinzi

Iyi yabaye intsinzi ya kane yikurikiranya ku ruhande rwa Kepler VC ndetse iba intsinzi ya 5 mu mikino 6 imaze gukina muri Shampiyona.