Paul Biya w’imyaka 92 yarahiriye kuyobora Cameroon

Perezida ukuze kurusha abandi ku isi Paul Biya yarahiriye kuyobora Cameroon muri manda ye ya munani (8) yikurikiranya y’imyaka 7 izamugeza mu 2032 ayobora iki gihugu ubwo azaba afite imyaka 99.

Kuri uyu wa kane tariki 6 Ugushyingo 2025 Paul Biya yarahiriye kuyobora Cameroon mu muhango wabereye mu nteko ishinga amategeko mu murwa mukuru Yaounde.

Mu kurahira Paul Biya yijeje abaturage ko agiye kugarura ituze akanarwanya ruswa yamunze iki gihugu.

Paul Biya yongeyeho ko agiye kwita ku bibazo byugariza igitsinda gore n’abana

Nyuma y’amatora yabaye mu kwezi gushize yarangiye Paul Biya ahigitse Issa Tchiroma Bakary yakurikiwe n’imyigaragambyo y’abavugaga ko habayemo kwibira amajwi Paul Biya.

Iyi myigaragambyo yahitanye abagera kuri 14, abandi bantu 1,200 batabwa muri yombi nk’uko bigaragazwa n’urwego ruharanira uburenganzira bwa muntu muri Cameroon, National Human Rights Commission n’ubwo hari n’ahandi hatangajwe imibare irenze iyi.

Mu kurahira kwa Paul Biya ntiyigeze ahwema gushima inzego z’umutekano zabungabunze umutekano mu gihugu.

INDI NKURU WASOMA: Paul Biya w’imyaka 92 yatorewe gukomeza kuyobora Cameroon