Mu mijyi itandukanye yo muri Tanzania habaye imyigaragambyo irwanya amatora ya Perezida yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2025.
Abigaragambya biganjemo urubyiruko bavuga ko bashaka impinduka, kandi ko amatora y’umukuru w’igihugu ari ikinamico ya politike.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenze aya matora kuko mbere y’uko aba, abari bahatanye na Dr Samia Suluhu Hassan bose barafunzwe abandi bakurwa mu bakandida aho ubu ari we wenyine usigaye.
Ikindi cyaranze uyu munsi w’amatora muri Tanzania ni uko nk’uko ikigo gikurikirana uko murandasi (Internet) imeze ku isi cya NetBlocks cyatangaje ko hari ugucikagurika kwa internet mu gihugu cya Tanzania cyose.
Police ya Tanzania yahise itangiza umukwabo mu mujyi wa Dar es Salaam watangiye saa 18:00 mu rwego rwo kubungabunga umutekano muri iki gihugu cyabonetsemo imyigaragambyo igera kuri uru rwego bwa mbere mateka yacyo.
Abasaga miliyoni 37 muri miliyoni 60 zituye Tanzania nibo bafite ikarita y’itora, uretse ko hagomba gutorwa Umukuru w’igihugu, hatowe n’abantu 400 bajya mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’abanyapolitike bagomba kuyobora ikirwa cya Zanzibar.
Dr Samia Suluhu Hassan yagiye ku murongo nk’abandi baturage, atorera mu murwa mukuru Dodoma mu karere ka Chamwino.



