Paul Biya w’imyaka 92 yatorewe kuyobora Cameroun muri manda ye ya 8 ku majwi 53.66% ahigitse Issa Tchiroma bari bahanganye.
Kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira nibwo Perezida wa Constitutional Council, Clement Atangana yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida wa Cameroun yo ku wa 12 Ukwakira 2025.
Yagize ati, “Umukandida Paul Biya atangajwe ku mugaragaro ko ari we Perezida watowe,”
Paul Biya yatsinze ku majwi 53.66% ahigitse Issa Tchiroma Bakary wabaye Umuvugizi wa Guverinoma na Minisitiri w’Umurimo bari bahanganye wagize amajwi 35.19%.
Perezida Paul Biya afite agahigo ko kuba ariwe muyobozi wa mbere ufite imyaka myinshi ku isi, yagiye ku butegetsi mu 1982 bivuze ko abumazeho imyaka 43.
Ni manda ya munani Paul Biya atorewe yo kuyobora Cameroun, biteganywa ko iyi manda y’imyaka 7 Biya azayirangiza afite imyaka ikabakaba 100.
Itorwa rya Paul Biya ryasize imvururu mu gihugu aho abigaragambya bakomeje kwiyongera mu migi ikomeye muri Cameroun nka Garoua no mu murwa mukuru Yaounde.
Abigaragambya bari bashyigikiye Tchiroma bagaragaza ko habayemo ubujura mu kubara amajwi ndetse ko ariyo mpamvu kubara amajwi byatinze nk’uko Aljazeera ibitangaza.


