Tigers BBC yegukanye Rwanda Cup 2025 itsinze REG BBC (Amafoto)

Tigers BBC yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2025

Ikipe ya Tigers BBC y’umutoza Henry Mwinuka yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2025 itsinze REG BBC amanota 83-77 ku mukino wa nyuma, Kepler BBC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze APR BBC amanota 74-62.

Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Ukwakira 2025 muri Petit Stade i Remera habereye imikino ibiri ya nyuma mu irushanwa rya Rwanda Cup ryakinwaga ku nshuro yaryo ya kabiri.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hatangiye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya APR BBC yakuwemo na Tigers BBC n’ikipe ya Kepler BBC yasezerewe na REG BBC muri 1/2.

APR BBC itarifite benshi mu bakinnyi bayo basanzwe baba mu ikipe ya mbere uretse Habineza Shaffi, Israel Otobo na Uwitonze Justin yatsinzwe na Kepler BBC nayo itarifite abakinnyi bayo basanzwe ari inkingi za mwamba nka Chad Bowie Jordan, Wegscheider Kurt-Curry na Turatsinze Olivier amanota 74-62.

Irakoze Hodal Herve wa Kepler BBC niwe witwaye neza muri uyu mukino atsinda amanota 18, akora rebounds 5, atanga imipira 3 ivamo amanota ndetse yiba umupira (Steal) inshuro imwe.

Irakoze Hodal Herve wafashije Kepler BBC kwegukana umwanya wa gatatu muri Rwanda Cup

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa nyuma wa Rwanda Cup wahuje Tigers BBC na REG BBC y’umutoza Ngandu Mbanze Bienvenu.

Tigers BBC yatangiye yitwara neza mu gace ka mbere igatwara ku manota 21-18, yongera no kwitwara neza mu gace ka kabiri igatwara ku manota 20-13, amakipe yagiye kuruhuka ari amanota 41 ya Tigers BBC ku manota 31 ya REG BBC.

Umutoza wa Tigers BBC Henry Mwinuka atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Mu gace ka gatatu, REG BBC yagerageje kuzanzamura umutwe ndetse ikuramo ikinyuranyo cy’amanota 10 yari yashyizwemo asigara ari 2 gusa, yatwaye aka gace itsinze amanota 32-24 bituma Tigers BBC ikomeza kuyobora umukino n’amanota 65 kuri 63 ya REG BBC.

Mu gace ka nyuma k’umukino, REG BBC ntiyabashije kwitara neza nk’uko yarimaze kubigenza mu gace ka gatatu, igatsindwa ku manota 18-14 byatumye Tigers BBC ihita yegukana igikombe itsinze amanota 83-77.

Ikishatse Herve wa Tigers BBC wanakiniye REG BBC niwe witwaye neza muri uyu mukino atsinda amanota 21, akora rebounds 7, atanga imipira 8 yavuyemo amanota ndetse yiba umupira (Steals) inshuro 3.

Ikishatse Herve (Ufite umupira) yafashije Tigers BBC kwitwara neza.

Abandi bakinnyi ba Tigers nka Irutingabo Fiston yatsinze amanota 18, Kambuyi Manga Pitchou yatsinze amanota 17 naho Bizimana Paul atsinda amanota 14.

Ku ruhande rwa REG BBC, abakinnyi nka Shyaka Olivier, Bugingo Kabare Hubert na Muhizi Prince bari bagerageje kwitwara neza batsinda amanota ari hejuru y’icumi, Shyaka yatsinze amanota 19 naho Bugingo na Muhizi batsinda amanota 10 buri umwe.

Nyuma yo kwegukana Rwanda Cup, ikipe ya Tigers BBC niyo igomba guhagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone V) ndetse Tigers BBC ibaye ikipe ya kabiri yegukanye iki gikombe mu bagabo cyakinwaga ku nshuro ya kabiri, ikipe ya APR niyo yarifite igikombe giheruka.