Umuherwe Rujugiro yitabye Imana

277

Amakuru yemezwa neza arahamya ko umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro yitabye Imana ku myaka 82.

Rujugiro yavukiye my mu Rwanda gusa ku myaka 19 aza guhungira mu Burundi, aka yarafite n’Ubwenegihugu bw’ibihugu byombi.

Rujugiro yavuzwe cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda nk’umwe nu bakungu bari mu gihugu.

Rujugiro yatangiriye ibikorwa bye by’ubucuruzi mu gutwara abantu, nyuma aza gushinga uruganda rw’itabi ndetse anakora ibikorwa byo gushora imari mu bwubatsi.

Rujugiro yari impunzi muri Afurika y’Epfo ndetse niho yakoreraga ibikorwa bye.

Yahunze u Rwanda muri 2010 nyuma yo gushinjwa na Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwo yavuze ko ibyo atabikora.

Aganira n’Ijwi rya Amerika, Rujugiro yavuze ko yahunze u Rwanda nyuma yo kubona ko RPF-Inkotanyi iyoboye igihugu yaritangiye gutandukira amahame ya kera yari yariyemeje.

Amakuru y’urupfu rwa Rujugiro yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa gatatu.