APR BBC igiye kumanuka mu kibuga mu mukino wa mbere wa BAL

88

Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda muri BAL irakina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa gatandatu ihura na US Monastir yo muri Tunisia.

Umukino ukaba utegerejwe tariki 4 Gicurasi 2024, saa 16:30.

APR BBC iri kubarizwa muri Senegal aho yitabiriye imikino ya Basketball Africa League (BAL) iri kuba ku nshuro ya 4.

Itsinda rya Sahara conference APR BBC iri kubarizwaho ririmo andi makipe ariyo US Monastir (Tunisia), Rivers Hoopers (Nigeria), na AS Douanes (Senegal).

Kuri uyu wa gatanu nyuma y’uko iyi kipe yarirangije imyitozo yasuwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Ambasaderi Karabaranga (Wambaye ishati y’ubururu) yasuye APR BBC mbere yo gutangira imikino ya BAL

Ni inshuro ya mbere APR BBC yitabira BAL, mu gihe US Monastir bagomba guhura yabashije no kwegukana iki gikombe muri 2022.

Imikino ya Sahara conference irakinwa kuva tariki 4 – 12 Gicurasi, 2024.