Icyumweru cyo kwibuka kigiye gusozwa hibukwa Abanya-Politike

190

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Mata 2024 harasozwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 hibukwa abanya-politike.

Ni umuhango urabera ku rwibutso rwa Rebero ahashyinguye imibiri irenga 14,400 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abanya-politike 12.

Aba banya-politike bibukwa ni abaranzwe n’ishyaka ryo guhagarika ndetse no kurwanya Jenoside ariko ibyo bakaza kubizira.

Abo banya-politike barimo: Landouard NDASINGWA, Charles KAYIRANGA, Jean de la Croix RUTAREMARA, Augustin RWAYITARE, Aloys NIYOYITA, Vénantie KABAGENI, André KAMEYA, Frédéric NZARURAMBAHO, Félicien NGANGO, Jean-Pierre MUSHIMIYIMANA, Faustin RUCOGOZA na Joseph KAVARUGANDA.

Uyu muhango urakorwa ku rwego rw’Igihugu ndetse ntayindi gahunda itegerejwe ku rwego rw’uturere nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE) ibifite mu nshingano.

N’ubwo haraba hasojwe icyumweru cyo Kwibuka gusa ibikorwa byo kwibuka birakomeza ku rwego rw’uturere mu gihe k’iminsi 100, ni ukugeza tariki 19 Kamena 2024.