Uburusiya: Amatora y’umukuru w’igihugu yatangiye akazamara iminsi itatu

928
Hatangiye amatora y'umukuru w'igihugu mu Burusiya

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Werurwe 2024 mu Burusiya hatangiye amatora y’umukuru w’igihugu azamara iminsi itatu. Uyoboye iki gihugu Perezida Vladimir Putin niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana aya matora.

Aya matora y’umukuru w’igihugu aje nyuma yaho intambara y’Uburusiya na Ukraine nayo iri kwinjira mu mwaka wayo wa gatatu.

Ibyumba by’itora byafunguye saa 08:00 z’igitondo mu Burusiya (Hari saa 09:00 zo mu Rwanda) i Kamchatka Peninsula bikazafunga ku Cyumweru i Kaliningrad.

Benshi mu baturage bo mu murwa mukuru Moscow bagera ku bihumbi 200 batoye mbere y’uko ibi byumba bifungura kuko batoreye kuri murandasi (Online).

Ni inshuro ya mbere mu Burusiya hashyirwaho uburyo bwo gutora online mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ibyumba bigera ku bihumbi 100 mu Burusiya nibyo bizifashishwa muri aya matora azamara iminsi 3.

Uretse Vladimir Putin w’imyaka 71 uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda aya matora abandi bakandida bari kwiyamamariza kuri uyu mwanya barimo Nikolai Kharitonov wo mu ishyaka Communist Party, Leonid Slutsky wo mu ishyaka LDPR na Vladislav Danankov wo mu ishyaka New People.