Police VC mu bagabo yatwaye igikombe cya Medwell Pre-Season Tournament itsinze Kepler VC ku mukino wa nyuma naho Police WVC yegukana igikombe itsinze APR WVC, MINISANTE yegukanye igikombe mu kiciro cy’ibigo by’ubuzima naho Kinyinya VC icyegukana mu bakanyujijeho.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025 hasojwe irushanwa rya Medwell Pre-Season Volleyball Tournament ryateguwe n’umuryango IMEGH (Initiative for Medical Equity and Global Health) ku bufatanye na Supra Event n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB.
Muri volleyball hitabiriye amakipe 12 yo mu kiciro cya mbere harimo amakipe 7 mu bagabo n’amakipe 5 mu kiciro cy’abagore.
Imikino yatangiye ku wa gatanu tariki 10 Ukwakira 2025 hakinwa imikino y’amajonjora n’imikino ya 1/2. Amakipe yatwaye Shampiyona yahise abona itike ya 1/2 adakinnye naho andi yitabiriye atangira akina amajonjora.
Mu kiciro cy’abagabo, REG VC yatangiye ikina na EAUR, umukino warangiye REG VC itsinze amaseti 3-0 (25-19, 25-16, 25-23) bituma yerekeza muri 1/2.

Undi mukino wahuje Police VC na KVC warangiye Police VC yitwaye neza itsinda amaseti 3-0 (25-20, 25-19, 25-21) biyiha kugera muri 1/2 aho yagombaga guhura na REG VC.

Undi mukino wahuje Kepler VC na Gisagara VC warangiye Kepler yitwaye neza itsinda Gisagara amaseti 3-1 (21-25, 25-23, 29-27, 39-37) biyiha kugera muri 1/2 aho yagombaga guhura na APR VC.

Imikino ya 1/2 mu bagabo yahise ikinwa n’ubundi ku munsi wo ku wa gatanu, Police VC yakiniye na REG VC muri NPC Hall, Police VC ibasha kugera ku mukino wa nyuma itsinze amaseti 3-1 (27-25, 20-25, 23-25, 20-25) n’ubwo REG VC yari yayibanje iseti ya mbere.

Umukino w’ishiraniro wa 1/2 wahuje APR VC na Kepler VC muri Petit Stade i Remera, uyu mukino wasabye iseti ya kamarampaka warangiye Kepler VC igeze ku mukino wa nyuma itsinze APR amaseti 3-2 (25-23, 20-25, 13-25, 32-30, 15-7).

Uyu munsi wo ku wa gatanu warangiye Kepler VC na Police VC zigeze ku mukino wa nyuma naho APR VC na REG VC zigomba guhatanira umwanya wa gatatu, imikino yagombaga gukinwa bukeye bwaho.
Mu kiciro cy’abagore byari biteganyijwe ko hitabira amakipe atandatu (6), amakipe 4 agahura mu majonjora hanyuma amakipe yitwaye neza agasanga Police WVC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka na APR WVC yabaye iya kabiri muri 1/2.
Ibi siko byagenze kuko ikipe ya RP Huye yagombaga guhura na RRA ititabiriye bituma RRA ihita igera muri 1/2 idakinnye aho yagombaga guhura na APR WVC.

Ku rundi ruhande, Kepler WVC yacakiranye na EAUR mu mukino wasabye iseti ya kamarampaka waje kurangira Kepler igeze muri 1/2 itsinze amaseti 3-2 (25-17, 23-25, 25-14, 16-25, 15-11).

Mu mikino ya 1/2, Police WVC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kepler WVC amaseti 3-2 (25-16, 19-25, 22-25, 25-23, 15-13) ndetse APR WVC nayo igera ku mukino wa nyuma itsinze RRA amaseti 3-2 (25-13, 21-25, 25-20, 14-25, 15-6).

Ku wa gatandatu tariki 11 Ukwakira nibwo hakinwe imikino yo guhatanira umwanya wa 3 ndetse n’imikino ya nyuma mu byiciro byombi.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-2 (25-16, 20-25, 28-26, 22-25, 15-9), mu bagore umwanya wa gatatu wegukanwe na Kepler itsinze RRA amaseti 3-1 (22-25, 25-21, 25-19, 25-23).


Ku mukino wa nyuma mu bagore wabereye muri Petit Stade, Police WVC y’umutoza Hatumimana Christian yakubise itababarira APR WVC y’umutoza Kamasa Peter itwara igikombe gitangira Shampiyona itsinze amaseti 3-0 (25-20, 25-21, 25-16).

Umukinnyi w’irushanwa (MVP) yabaye Ndagijimana Iris usanzwe atanga imipira (Passeur) mu ikipe ya Police WVC, yahembwe ikarito ya Umushonge Brands wari umuterankunga w’iri rushanwa.

Ku mukino wa nyuma mu bagabo wabereye muri Petit Stade, Police VC y’umutoza Musoni Fred yihutishije umukino itsinda Kepler VC y’umutoza Patrice Mboulet Ndaki amaseti 3-0 (25-22, 25-19, 25-21) biyiha kwegukana igikombe no gutera ikirenge mu cya bashiki babo bari bamaze kwihaniza APR WVC.

Umukinnyi w’irushanwa (MVP) yabaye Angiro Gideon usanzwe usanzwe yataka mu ikipe ya Police VC, yahembwe ikarito ya Umushonge Brands wari umuterankunga w’iri rushanwa.

Ibikombe byombi mu bagabo n’abagore ni uko byatashye Kacyiru mu makipe ya Police y’u Rwanda yombi akina ikiciro cya mbere mu bagabo n’abagore.
Mu kiciro cy’abakanyujijeho hakinnye amakipe abiri arimo ikipe ya Kinyinya VC yarimo Ndamukunda Flavien, Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo, Kwizera Pierre Marshal, Gahire Mandela, Gratien, Habonimana Charles n’abandi yatozwaga na Rugambwa Patrice warufatanyije na Mana Jean Paul n’ikipe y’abakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Rwanda National Team Legends) yarimo Yakan Guma Laurence, Nsengiyumva Alphonse, Nshimiyimana Robert, Cadeau n’abandi yatozwaga na Nsengiyumva Jean Marie afatanyije na Kagarama Julius Kansime.

Umukino warangiye Kinyinya VC yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-1 (19-25, 25-21, 18-25), amakipe yakinnye amaseti atatu gusa bijyanye n’imbaraga z’abakinnyi ndetse no mu buryo bwo kudatwara igihe kinini.

Mu kiciro cy’ibigo by’ubuzima byari biteganyijwe ko hitabira amakipe ane, gusa byarangiye hitabiriye amakipe atatu, aya makipe yakinnye hagati yayo aho ikipe yagombaga kugira amanota menshi ariyo yagombaga kwegukana igikombe.
MINISANTE yatangiye ikina na CHUB, umukino urangira MINISANTE itsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-16, 25-17).
CHUB yarimaze gutsinda yahise ikurikizaho umukino wa MEDSAR nawo yongera kuwutakaza ku maseti 3-0 (20-25, 19-25, 15-25), ibi bivuze ko umukino wa MINISANTE na MEDSAR wari nk’umukino wa nyuma kuko ikipe yari gutsinda ariyo yari guhita yegukana igikombe.
Igikombe cyaje kwegukanwa na MINISANTE itsinze MEDSAR amaseti 3-1 mu mukino wabereye muri NPC Hall (25-23, 20-25, 25-21, 25-21).
Ni ku nshuro ya mbere Medwell Pre-Season Tournament yakinwaga igamije gufasha amakipe kwitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere izatangira tariki 17 Ukwakira 2025.

Uretse imikino ya volleyball yabaye muri iyi minsi ibiri habaye n’ibindi bikorwa birimo siporo rusange yabaye ku wa gatanu nimugoroba aho bazengurutse Kigali Golf Club ndetse hari n’ibikorwa byo gutanga amaraso.
