Mu gahinda ka APR Fc niho Aba Rayon Sports bagiye gusohorezwa ibyo basezeranijwe kuva kera (Munyakazi Sadate).

627

 

Sadate wabayeho Perezida wa Rayon Sport yongeye kugaragaza ko imuhora kumutima

Munyakazi Sadate mu magambo ye ati “Gutsinda Musanze i Musanze ntabwo ari ibintu byoroshye, ni amanota umuntu wese yishimira, ni n’amanota aguha igikombe erega. I Musanze kuhakura atatu ni ibintu byiza rwose.”

Ibyo yabivuze kuri uyu wa Gatatu nyuma yaho Rayon yari imaze gutsinda Musanze Fc i Musanze 1-0 ibi byatumye  ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 17 mu mikino irindwi imaze gukina, aho irushwa inota rimwe na Gorilla FC yo imaze gukina imikino 9.

iyi nsinzi yamuteye no kugira icyo avuga ku umukino w’ikirarane bafitanye na mucyeba APR Fc

Yagize ati “Ni n’ubutumwa ku zikurikiyeho. Harya ya yindi [yagaragazaga ikipe ya APR Fc] tuzakina ryari? Zirindwi z’ukwa 12? Bitegure rero.”

Ibi byose bakaba bazahura APR Fc mubizazane yagize harimo no kuba yaratewe mpaga y’ibitego 3-0 ku mukino wayihuje na Gorilla Fc aho APR yari yakoze ikosa ryo guhuriza abanyamahanga barindwi kandi itegeko ribemera batandatu.

Ibyemezo byafatiwe APR FC nyuma yamakosa yo kumukino wayo na Gorilla Fc

Yahise aboneraho kandi guteguza abakunzi b’iyi kipe, kuzatwara igikombe. Ati “Abakunzi ba Rayon Sports bitegure igikombe. Uko byagenda kose dushaka Shampiyona y’uyu mwaka.”

Iyi kipe ya Rayon Sports ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka, iheruka igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, ubwo yatozwaga n’umutoza Roberto Oliveira Gonçalves wongeye kugarurwa n’iyi kipe ari na we uyitoza ubu.