Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa MIE, Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene, yinjiye mu rugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo gukora ubukwe na Nishimwe Liliane, umukunzi we bari bamaze igihe bakundana.
Ku wa 15 Kanama 2026, ni bwo ubukwe bwabaye bubera muri Intare Arena i Kigali. Uyu munsi wabaye umwihariko kuri M. Irene, cyane ko azwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, aho yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye mbere yo gukomeza ibikorwa bye muri MIE.
Ibirori byabo byahurije hamwe inshuti, abavandimwe , Ibyamamare bitandukanye  n’abantu bakorana M. Irene mu bikorwa bitandukanye.
Bimwe mubyamamare byatashye ubukwe bwa M.Irene na Liliane mu harimo Bruce Melodie, Chris Easy, Junior Rumaga, Phil Peter , Rocky Kimomo , Killaman, MC Nario , Reagan Rugaju , Sam Zuby , Mahoro Nasri , Gerard Mbabazi ,Sankara, DJ Crush , Micky , Aga Promoter, Judy, Umutahira Exos(Ufotora abeza ntiyigora), Clapton Kibonge , Dr Nsabi, Kimenyi Tito, Inkindi Aisha, Fally Merci, Coach Gael, Reagan Rugaju, Sam Zuby, Mahoro Nasri, Gerard Mbabazi,nabandi benshi.

Mubyatunguranye cyane bikanashimisha benshi umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Clapton Kibonge, Coach Gael n’ikipe ya Kigali Universe na 1:55AM bagabiye umuryango wa M.Irene inka.
Abantu benshi bari bategereje kureba niba abaririmbyi bindirimbo zo kuramya no guhimbaza imana bahagera ariko ntago bigeze bahagera mu buryo bwumubiri nkuko byari byitezwe ariko bageneye abageni ubutumwa bwurukundo babifuriza kugira urugo rwiza.


