Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko bidasubirwaho imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro mu bagore n’abagabo, izabera muri Sitade Amahoro.
Mu cyiciro cy’abagore, Police WFC izahura na Rayon Sports WFC ku mukino wa nyuma uzatangira saa 15:00 naho mu bagabo ikipe ya APR FC izacakirana na Rayon Sports saa 18:00. Iyi mikino yombi izakinwa ku wa gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026.
FERWAFA yahise ishyira hanze n’ibiciro by’amatike yo kwinjira kuri iyi mikino yombi, aho itike ya macye ari ibihumbi 2 naho itike ya menshi ikaba ari miliyoni 1 n’ibihumbi 500.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu mu gihe abantu benshi bari batangiye gutekereza ko iyi mikino ya nyuma izabera kuri Kigali Pele Stadium, bitewe n’uko imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ariho izabera kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2026.
Mu cyiciro cy’abagore, Muhazi United WFC izakina na AS Kigali saa 12:00 naho mu bagabo ikipe ya Etincelles FC ikine na Gorilla FC saa 15:30, kureba iyi mikino yombi bikaba ari ubuntu.


