
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo “Amavubi” yisanze mu itsinda rya 11 (K) hamwe n’ikipe y’igihugu ya Mali, Cape Verde na Liberia mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2026 nibwo habaye tombora y’amatsinda y’uko amakipe azakina mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027, tombora yabereye i Cairo mu Misiri, yarimo ibihugu 48 byagombaga kujya mu matsinda 12.
Muri buri tsinda hajyagamo amakipe 4, hanyuma amakipe ari mu itsinda rimwe akazakina imikino ibanza n’iyo kwishyura ubundi amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda akaba ariyo azahita abona itike y’igikombe cy’Afurika.
Umwihariko uri ku matsinda arimo ibi bihugu bitatu bizakira Igikombe cy’Afurika, kuko ho byashoboka ko hazazamuka ikipe imwe gusa mu gihe amakipe y’ibi bihugu atabasha kuza mu makipe 2 ya mbere mu itsinda.
Impamvu y’ibi ni uko ibihugu bizakira irushanwa bihita bibona itike n’iyo byaba bitarakina.
Imikino y’amatsinda izatangira gukinwa muri Nzeri uyu mwaka, ubundi izasozwe muri Werurwe 2027.


