Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko hafashwe icyemezo cy’uko ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana (Martyrs’ Day) bo muri Uganda wasubitswe bitewe n’icyorezo cya Ebola cyamaze kugaragara muri iki gihugu, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Itsinda ryo mu Gihugu rishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo ndetse n’abayobozi b’amadini.
Ibi birori byari biteganyijwe kuba tariki 03 Kamena 2026 ndetse igihe bizabera kikaba kizatangazwa mu minsi iri imbere bitewe n’uko iki cyorezo kizaba gihagaze.


