Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2026, Abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange (PSV na Matatus) bo muri Kenya baramukiye mu myigaragambyo bamagana izamuka rikabije rya lisansi nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ingufu na peteroli (EPRA), gitangaje ko ibiciro bya lisansi byiyongereye.
Ibiciro bya lisansi byiyongereye aho litiro ya lisansi yavuye ku mashilingi 206, ikagera kuri 214 (2.420Frw) mu gihe mu Mujyi wa Mbombasa ho litiro igeze ku mashilingi 211.
Iyi myigaragambyo yabaye ku rwego rw’igihugu, by’umwihariko mu Mijyi ya Mombasa na Nairobi, yateguwe n’Ihuriro ry’Urwego rw’Ubwikorezi (TSA), ikaba irimo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange (matatu), amakamyo atwara imizigo, za tagisi ndetse na moto zitwara abagenzi (boda boda) ndetse ikaba yatumye amashuri amwe ahagarika amasomo mu rwego rwo kwirinda ko hari abanyeshuri bayo cyangwa se abakozi bandi bahura n’ikibazo cy’umutekano mucye.
Guverinoma ya Kenya yavuze ko iryo zamuka ryatewe n’impamvu mpuzamahanga zirimo intambara irimo kubera muri Iran, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, bibajije impamvu ibiciro bya lisansi mu bihugu bituranye nka Uganda bikiri hasi ugereranyije n’uko bihagaze ubu, kandi lisansi inyura muri Kenya mbere yo kugera muri Uganda.


