Umusifuzi Nsengiyumva wakubise umukinnyi wa Mukura yasabye imbabazi

Umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul yasabye imbabazi agaragaza no kwicuza ku myitwarire mibi yamuranze nyuma yo guhagarikwa mu gihe cy’umwaka adasifura umukino n’umwe w’umupira w’amaguru.

Nsengiyumva yahagaritswe na Komisiyo Ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma yo gukubita umukinnyi Mbonyamahoro Serieux wa Mukura VS&L mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, wabaye tariki 3 Gicurasi 2026.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Kamena mu karere ka Huye, warangiye Mukura VS&L itsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-1.

Ibaruwa Nsengiyumva yanditse asaba imbabazi