Sinema nyafurika ishobora kwinjira mu bihe bishya nyuma y’uko Mo Abudu, umwe mu bagore bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika, atangaje umushinga w’ishoramari rya miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika.
Uyu mushinga witwa Afro Film Fund. Watangijwe n’ikigo cya EbonyLife cya Mo Abudu ku bufatanye na Logical African Partners yo mu Bufaransa.
Intego ni ugufasha gukora filime zigera kuri 35 mu gihe cy’imyaka umunani. Biteganyijwe ko buri mwaka hazajya hashyigikirwa filime ziri hagati ya enye n’icyenda.
Uyu mushinga ugamije gufasha abakora sinema kubona ubushobozi bw’amafaranga, guteza imbere inkuru zishingiye ku muco nyafurika no kuzigeza ku isoko mpuzamahanga.
Amasezerano y’ubufatanye yashyiriweho umukono i Paris, mu Bufaransa, ku wa 10 Ugushyingo 2026.
Mo Abudu yavuze ko uyu mushinga ugamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’amafaranga ahagije mu gukora filime muri Afurika.
Uretse uyu mushinga, Mo Abudu yanagiranye amasezerano n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubufaransa gishinzwe sinema n’amashusho, CNC, agamije guteza imbere impano nshya mu ruganda rw’imyidagaduro.
Iyi gahunda izamara amezi 18, ifashe abanyamwuga 15 bari munsi y’imyaka 35 binyuze mu mahugurwa no kubahuza n’abandi bakora muri uru rwego.
Mo Abudu ni we washinze akanayobora EbonyLife Group. Iki kigo kimaze kugira uruhare mu gukora no guteza imbere filime n’ibiganiro bigera ku bantu bo hirya no hino ku isi.
Nubwo uyu mushinga utegerejweho impinduka zikomeye, ibisobanuro birambuye ku mafaranga azaba amaze kuboneka n’abashoramari bose ntibirashyirwa ahagaragara. Ishoramari rya mbere riteganyijwe mu ntangiriro za 2027.
Iyi gahunda ishobora gufungura amahirwe mashya ku bakora filime mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, cyane cyane abashaka kugeza inkuru zabo ku rwego mpuzamahanga.


