Ni mukiganiro Minisitiri y’uburezi (MINEDUC) aho yatangaje byinshi kubijyanye ni ivugurura mu uburezi ndetse nihindagurwa ry’abarimu n’uburyo abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta amanota yabo azajya atangazwa uko yakabaye ndetse n’umubyeyi akaba yamenya ngo umwana wange yari ashoboye iki mubyo yize byose, gusa hakaba haranashyirwaho umuyoboro uzajya ufasha Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) mukuganira n’ababyeyi ba abana mubyemezo bafatirwa ngo aho kugirango bajye babibona nka amatangazo ahubwo bajye baba babigizemo uruhare nabo.
Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 nimbwo Minisitiri mushya w’uburezi Nsengimana Joseph n’umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri Irere Claudette bagiranye ikiganiro cy’ubusesenguzi ku itangazamakuru ry’igihugu RBA.
Minisitiri Nsengimana ati: âKimwe mu byo twiyemeje ni uko dushaka kuganiriza ababyeyi nâabarimu, abanyeshuri, Abanyarwanda muri rusange kuko inshingano yâuburezi ni iyacu twese. Tugomba kuganira tukumva ibintu kimwe. Turashaka ko baduha ibitekerezo byabo kugira ngo nâingamba tuzafata zizabashimishe kandi zigirire inyungu abanyeshuri, ari na bo bana bacu.â
Ati kandi ikindi âMinisiteri yandikaga amatangazo ikayashyira ku mbuga nkoranyambaga, ikayashyira no kuri za Radio, agenewe ababyeyi, ariko turabona ko ibyo bidahagije. Turimo gushaka ubundi buryo bwo kubaganiriza tukaba twifashishije nko ku Mirenge, habeho ibiganiro bishingiye ku burezi kugira ngo ababyeyi babashe gutanga ibitekerezo byabo babihe Minisiteri yâUburezi na yo ibishyire mu bikorwa.â
Yongeyeho ati: âTurashaka ko ibyo turimo guteganya gukora tuzajya tubigeza ku babyeyi, bakatubwira icyo babitekerezaho mbere yâuko bikorwa, babaza ibisobonura byose bakeneye kugira ngo ingamba nizijya gufatwa bazabe bazizi. Simvuze ko buri muntu wese azanyurwa nâingamba tugiye gufata ariko azazigaye azumva nâimpamvu yazo.â
Hakaba hari nicyo yagarutseho kumuyoboro mugari wimbuga witwa Twitter ubu uzwi nka X ati Ku bijyanye n’uko Abanyarwanda bagaragaza ko badasobanukiwe uburyo amanota abarwa, Minisitiri Nsengimana Joseph yagize ati: “Guhera ubungubu, amanota nyirizina umwana yagize mu bizami bya Leta, tuzajya tuyerekana, bityo ari umwana ndetse n’umubyeyi bose bamenye aho umwana ahagaze.”



