ABANYESHURI BAHIZE ABANDI MU MANOTA YA P6 NA S3 : MENYA AMAZINA N’AMASHURI BIGAGAHO

Uwa mbere muri P6 yabonye 99.6%, abandi barindwi bamukurikira banganya 99.4% Ni mu gihe Abanyarwanda benshi bakomeje gusoma no kuganira ku manota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi bamaze kumenyekana.

Mu bizamini bya Primary Leaving Examinations (P6) by’umwaka w’amashuri 2025/2026, Rwego Mutijima Bruno Rick ni we wahize abandi ku rwego rw’igihugu, aho yabonye 99.6%.

Amakuru yatangajwe ku byavuye mu bizamini agaragaza kandi ko hari abandi banyeshuri barindwi banganyije 99.4%, bikaba byabashyize ku mwanya wa kabiri.

Rwego Mutijima Bruno Rick ni we waje ku mwanya wa mbere mu banyeshuri bose bakoze P6 mu mwaka w’amashuri 2025/2026.Yigaga muri École Internationale La Racine mu Karere ka Bugesera, aho yasoje afite amanota 99.6%. Uko gutsinda kwe kumushyize ku mwanya wihariye kuko ari we wenyine wagejeje kuri 99.6%, mu gihe abakurikiyeho bose bagize 99.4%.

Abanyeshuri bakurikira Rwego Mutijima ni:

  1. Ntwari Ngabo Pacifique — Wisdom Center, Bugesera — 99.4%
  2. Ineza Singizwa Musengimana Ann — École Internationale La Racine, Bugesera — 99.4%
  3. Byoseniyo Aime Albine — Kigali Harvest School, Gasabo — 99.4%
  4. Irumva Bigwi Hugo — APACOPE, Nyarugenge — 99.4%
  5. Ingabire Jessica — École Saint André Gitarama, Muhanga — 99.4%
  6. Shingiro Yvan Muhimba — École Saint André Gitarama, Muhanga — 99.4%
  7. Cyusa Mugisha Yvan — École Les Rossignols, Kamonyi — 99.4%

Aba bose banganyije amanota, bityo nta munyeshuri umwe ushobora kuvugwa ko ari uwa kabiri wenyine.

P6: Abanyeshuri barenga ibihumbi 277 nibo  bakoze ikizamini Muri uyu mwaka, umubare w’abanyeshuri bakoze P6 wari munini cyane. Amakuru yatangajwe agaragaza ko 277,593 ari bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza. Muri bo, 88.21% baratsinze, bikaba ari izamuka rikomeye ugereranyije na 75.6% bari batsinze mu mwaka w’amashuri wabanje. Gutsinda kwa P6, abahungu batsinze ku kigero cya 89.59%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 87.1%.

Mu cyiciro cya S3/O’Level, na ho abanyeshuri bakoze neza cyane baramenyekanye. Mu makuru yatangajwe ku manota y’uyu mwaka, abanyeshuri bahize abandi bagaragaje amanota ari hejuru cyane, aho amanota yo hejuru yageze kuri 98.7%.

Abanyeshuri bahize abandi ni:

  1. Leontine Uwamariya — ISF Nyamasheke — 98.7%
  2. Olla Musonga Isimbi — FAWE Girls School, Gasabo — 98.7%
  3. Joel Ganza — Saint Ignatius High School, Gasabo — 98.6%
  4. Milton Uwitonze Kefa — College Saint André, Nyarugenge — 98.4%
  5. Richard Kwizera Mukwiye — École des Sciences Byimana, Ruhango — 98.3%
  6. Divine Uwase — École des Sciences Byimana, Ruhango — 98.3%

Muri S3, abanyeshuri 149,015 ni bo bakoze ibizamini, kandi 127,702 baratsinze. Abakobwa batsinze ku kigero cya 89.8%, mu gihe abahungu batsinze kuri 82.63%.

Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya leta bisoza umwaka wa 2025/2026 bahembwe mudasobwa zo mubwoko bwa hp ndetse bahabwa na impamyabumenyi(certificates)

 

Abanyeshuri bashaka kureba amanota yabo bashobora kuyareba BAKANZE HANO