Umunyarwenya n’umuhanga mu gukora amashusho ukunzwe cyane muri Kenya, Kennedy Odhiambo uzwi nka Crazy Kennar. Yagiranye akanya kadasanzwe na Perezida Paul Kagame i Kigali, amusaba ko bafata ifoto ya ‘selfie’. Mu kumusubiza, Perezida Kagame yamubwiye amagambo yasekeje benshi ati: “I’ll give you two” bivuze ko yari amuhaye amafoto abiri.
Ibi byabereye i Kigali ku wa 24 Kanama 2026. Ubwo Crazy Kennar yari yitabiriye Africa Mindset Reset Forum yabereye muri Kigali Convention Centre.
Crazy Kennar, umwe mu bakora amashusho y’urwenya bakunzwe cyane muri Afurika, yabonye umwanya wo kwegera Perezida Kagame maze amubwira ko yari afite inkuru yihariye yashakaga kumugezaho.
Uyu munyakenya yavuze ko akazi akora ko gutegura amashusho no gukora ‘content’ kamaze kumugeza kure. Ndetse ko Se yakundaga kumubwira ko gukora ‘content’ bishobora kugeza umuntu ahantu atatekerezaga.
Ubwo yahabwaga umwanya wo kuvuga, Crazy Kennar yasobanuye ko mbere yari yarakoze amashusho y’urwenya agaragaza uburyo abaturage bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika babana n’ababayobora.
Yavuze ko mu gihe yari ari mu Rwanda yakoze ubushakashatsi abaza abantu batandukanye uko babona Perezida Kagame.
Nk’uko Crazy Kennar yabisobanuye, bamwe mu bantu yabajije bamubwiye ko babona Perezida Kagame nk’umubyeyi cyangwa umuntu ubayobora mu buryo bwa hafi.
Crazy Kennar yavuze ko yabanje gutekereza ko ibyo yabwirwaga ari ibintu abantu bavuga gusa. Ariko ngo hari ibyo yiboneye mu kiganiro byatumye arushaho gusobanukirwa uko bamwe mu Banyarwanda babona Perezida Kagame.
Nyuma yo kugeza ubutumwa bwe kuri Perezida Kagame, Crazy Kennar yavuze ko hari ikindi kintu yashakaga.
Yasobanuye ko se yakundaga kumubwira ko gukora amashusho bishobora kugeza umuntu kure, bityo amusaba amahirwe yo gufata ‘selfie’ na Perezida Kagame kugira ngo azabone icyo yerekana nk’ikimenyetso cy’uko akazi ke kamugejeje aho atatekerezaga.
Perezida Kagame yahise amusubiza mu buryo bw’urwenya ati: “I’ll give you two.” bisobanuye ngo ndaguha amafoto (selifie) abiri.
Crazy Kennar yahise ajya aho Perezida Kagame yari ari maze bombi bafata amafoto y’urwibutso, ibintu byakurikiwe n’ibyishimo n’urusaku rw’abari aho.

Mbere yo gufata amafoto, habayeho n’akandi kanya k’urwenya hagati yabo. Aho Perezida Kagame yabwiye Crazy Kennar ko na we ashobora kuba afite “ubusazi” nk’ubw’uwo munyarwenya. Akoresheje amagambo ati “I’m as crazy as you.”
Iki gice cy’ikiganiro cyanagaragaye mu mashusho ya Rwanda Broadcasting Agency, gikomeza gukwirakwira no kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Crazy Kennar yagaragaje ko yishimiye cyane uwo mwanya. Uyu munyakenya yavuze ko byari iby’agaciro guhura na Perezida w’u Rwanda mu nama ya Africa Mindset Reset Forum.
Kwamamaza no gukora amashusho ku mbuga nkoranyambaga byatumye Crazy Kennar aba umwe mu bantu bafite izina rikomeye muri Kenya no mu bindi bihugu bya Afurika, aho amashusho ye y’urwenya akunze kugera ku bantu benshi.
Ushaka kureba video zacu kanda hano


