Hashize igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irahiye ko itagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 bahanganye gusa uko bitewe n’uko ihangana ry’impande zombi rimeze riraca amarenga ko DR Congo ishobora kwemera ibiganiro.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi na Israel ni bimwe mu bihugu bikomeye bimaze igihe byotsa igitutu ubutegetsi bwa Kinshasa ngo buge mu biganiro na M23 nk’inzira ihamye yo gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, Christophe Lutundula yatangaje ko biteguye inzira y’ibiganiro gusa avuga ko mbere y’uko ibi biganiro biba hari ibyifuzo byabo byabanza kubahirizwa n’ubwo atabisobanuye neza.
Lutundula mu kiganiro yagiranye na Bintou keita intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU yagize ati;”Hakenewe ko buri wese yisuzuma abikuye ku mutima kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwâigihugu, binyuze mu guhagarika ubwicanyi buhakorerwa nâimitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe nâigisirikare cyâu Rwanda. Ibisubizo birahari, RDC yiteguye kuganira, ariko tugomba gushyiraho amabwiriza kugira ngo ibiganiro bibeho.”
Lutundula yavuze ko ibyo RDC isaba bishingiye kuri gahunda yâibiganiro bya Nairobi na Luanda, gahunda ishyigikiwe nâUmuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umuryango wâAbibumbye ndetse nâuwâUbumwe bwâu Burayi. Aya masezerano akaba ari nayo umutwe wa M23 nâabandi bifuriza Congo amahoro bahora basaba ko yashyirwa mu bikorwa.


