Rwanda Premier League yahinduye ikirango (Logo) yakoreshaga

Ikirango gishya cya Rwanda Premier League

Urwego rugenzura rukanategura Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo, Rwanda Premier League rwashyizeho ikirango (Logo) gishya ruzajya rukoresha gisimbura icyari gisanzwe.

Iki kirango gishya cya Rwanda Premier League gikubiyemo intego, indangaciro za Rwanda Premier League n’ibyishimo biranga abareba Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hari kandi umwihariko wo gusigasira no kurinda umupira w’amaguru w’u Rwanda nk’imwe mu ntego zacu, imisozi igihumbi itatse urwa Gasabo n’ingabo nk’ikimenyetso cyo kurinda umupira w’amaguru.

Iki kirango gishya kandi gifite ishusho y’igikombe nka kimwe mu bihembo bihabwa uwahize abandi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Iki kirango cyahise gitangira gukoreshwa kuva cyashyirwa hanze kuri uyu wa mbere tariki 6 Mata 2026 gisimbura icyari gisanzwe cyatangiye gukoreshwa mu Ukwakira 2023.

Ikirango gicyuye igihe cya Rwanda Premier League