Ku wa kane tariki 24 Nyakanga 2025 nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi Bakuru muri Guverinoma nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 116.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku Baminisitiri 21 bo mu Rwanda barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin wari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu uherutse gusimbura Dr Ngirente Edouard warumaze imyaka 8 muri izi nshingano.
1. Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Republika
2. Madamu InĂšs Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri wâIntebe
3. Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri wâImari nâIgenamigambi
4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga nâUbutwererane
5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri wâUbutabera / Intumwa Nkuru ya Leta
6. Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri wâIngabo
7. Madamu ConsolĂ©e Uwimana, Minisitiri wâUburenganzira nâIterambere ryâUmuryango
8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri wâumutekano mu Gihugu
9. Mr. Dominique Habimana, Minisitiri wâUbutegesti bwâIgihugu
10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri wâIbikorwaremezo
11. Madamu Paula Ingabire, Minisitiri wâIkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiya
12. Bwana Joseph Nsengimana, Minisitiri wâUburezi
13. Dr Bernadette Arakwiye, Minisitiri wâIbikorwa byâUbukultur
14. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri wâUbuhinzi nâUbworozi
15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri wâUbuzima
16. Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri wâUbucuruzi nâInganda
17. Madamu Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo
18. Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri wâUbumwe bwâAbanyarwanda nâInshingano Mbonezaigihugu
19. Amb. Christine Nkilikiyinka, Minisitiri wâAbakozi ba Leta nâImurimo
20. Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa byâUbutabazi
21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri wâUrubyiruko nâUbuhanzi.
Abanyamabanga ba Leta bashyizweho barimo
1. Gen (Rtd) James Kabarebe: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bw’Akarere
2. Madamu Mutesi Linda Rusagara: Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta.
3. Bwana Godfrey Kabera: Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta.
4. Bwana Jean de Dieu Uwihanganye: Umunyambanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo.
5. Madamu Marie Solange Kayisire: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu.
6. Madamu Claudette Irere: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi.
7. Dr Telesphore Ndabamenye: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi.
8. Dr Yvan Butera: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima.
9. Madamu Sandrine Umutoni:Â Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi.
10. Bwana Rwego Ngarambe: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo.
Abandi Bayobozi Bakuru
1. Bwana Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ari ku rwego rwa Minisitiri.
2. Madamu Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ari ku rwego rw’Umunyamabanga wa Leta.
Icvitonderwa: Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) bizarebererwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), hashingiwe ku ivugururwa ririmo gukorwa muri izi Nzego.
3. Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari ku rwego rwa Minisitiri.
4. Bwana Nick Barigye, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)
Bikorewe i Kigali, ku wa 24 Nyakanga 2025 Ibiro bya Perezida wa Repubulika.




