Ni ku nshuro ya 20 uyu muhango ugiye kuba wo kwita izina abana bingagi barenga 22, ibi bikaba byatangajwe ubwo hakorwaga umuhuro wo gutegura uko ibirori bizitabirwa
Ni inama yitabiriwe na abayobozi bo muri RDB ndetse naba Goverineri batandukanye harimo nuwo intara ya amajyaruguru wanagarutse kuri byinshi muri iyi nama.
Mu kiganiro nitangazamakuru
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko Kwita Izina ari umuhango umaze kuba urubuga rwo kugaragarizamo umuhate wâu Rwanda mu kurengera ibidukikije no kwita ku rusobe rwâibinyabuzima.
Naho Guverineri wâIntara yâAmajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Pariki yâIgihugu yâIbirunga ifatiye runini abaturage bo mu mirenge 12 ihana imbibi na yo. Ati âIbyo byiza kandi nta nâubwo tubyikubira bigenda bisatira nâabandi baturiye kure ya pariki. Ntitwabura kurata ko bituma nâimijyi yacu itera imbere, hari amahoteli, inzu nini zikomeje kuzamuka muri Musanze, Rubavu no mu tundi turere dukora kuri iyi pariki.â
akaba yabiaragaragaje ati Amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki yâIgihugu yâIbirunga, yagiye yiyongera ndetse nâabaturage bagenda bagerwaho nâimishinga ikorwa muri ayo mafaranga bakiyongera. Kuva mu 2005, hamaze gutangizwa imishinga isaga 659 ikaba ifite agaciro kâasaga miliyari 5,6 Frw. Yatewe inkunga mu mirenge 12 Pariki yâIgihugu yâIbirunga igeraho. Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko mu mishinga yatewe inkunga, irenga 50% ni iyo mu rwego rwâubuhinzi.
Umuyobozi wâIshami ryâUbukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko mu 2008 umusaruro wâubukerarugendo wabaga ari miliyoni $180 mu mwaka. Imibare iheruka igaragaza ko mu mwaka ushize ubukerarugendo bwinjije mu bukungu bwâIgihugu, agera kuri miliyoni $620. Muri gahunda ya Guverinoma yâimyaka itanu, NST2, intego ni uko ubukerarugendo buzajya bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka.
Bikaba byagaragajwe ko mubazitabira uyu muhango Muri rusange abaturage bagera ku bihumbi 30 ni bo bazitabira ibirori byo Kwita Izina mu gihe abashyitsi batumiwe bazaza baturutse hirya no hino ku Isi, barenga 2000. Barimo abayobozi mu nzego zitandukanye byâumwihariko izishinzwe kurengera ibidukikije nâurusobe rwâibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo muri uru rwego, abahanzi, abakinnyi ba sinema, abakinnyi bâumupira wâamaguru nâabandi. Guverineri Mugabowagahunde ati âAbo bose bazazana amafaranga, hari abazarara, ibyo bazakenera byo kurya no kunywa nâibindi bizadusigira amafaranga ateza imbere abaturage.â


