Handball: Amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 na 20 yegukanye ibikombe by’akarere ka gatanu

Amakipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi mu batarengeje imyaka 18 n’imyaka 20 yegukanye ibikombe by’imikino y’akarere ka gatanu, IHF Troophy zone 5, biyaha itike yo kuzakina imikino y’Igikombe cy’Afurika izaba muri Nzeri 2026.

Kuri uyu wa gatanu tariki 8 Gicurasi 2026 nibwo hasojwe ku mugaragaro imikino ya handball y’akarere ka gatanu yaberaga muri Ethiopia mu byiciro by’abatarengeje imyaka 18 n’imyaka 20 yagombaga no gutanga itike y’Igikombe cy’Afurika cya handball kizabera i Abidjan muri CĂŽte d’Ivoire.

Amakipe yombi yabashije kurangiza iyi mikino y’akarere ka gatanu yitabiriwe n’ibihugu birimo Ethiopia yakiriye, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, South Sudan, Somalia, na Djibouti ataratsindwa.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 y’umutoza Bagirishya Anaclet yageze ku mukino wanyuma itsinze Uganda ibitego 34-30 naho ku mukino wa nyuma itsinda ikipe y’igihugu y’u Burundi ibitego 39-38 biyiha kwegukana igikombe.

Ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 y’umutoza Ntabanganyimana Antoine yageze u mukino wa nyuma isezereye ikipe y’igihugu ya Kenya nyuma yo kuyitsinda ibitego 41-33 naho ku mukino wa nyuma yabashije gutsinda ikipe y’igihugu ya Ethiopia yakiriye iyi mikino ibitego 39-37.

Imikino y’akarere ka gatanu ni imikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.