Ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azamara imyaka ine agamije guteza imbere umupira w’amaguru, umuco wa siporo n’amahoro.
Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nyakanga 2025 nibwo FC Barcelona ibinyujije ku rubuga rwayo (Website) yatangaje iby’imikoraniye y’iyi kipe na DRC mu masezerano bivugwa ko ahagaze miliyoni âŹ44 (Miliyari zirenga 73 z’amafaranga y’u Rwanda).
FC Barcelona yatangaje ko binyuze mu mikorere y’amakipe y’abato (Barça Academies system) izatangiza gahunda yâimyitozo nâamahugurwa (camps na clinics) bo muri icyo gice, mu rwego rwo kubashyiriraho iterambere ryimbitse kandi ryagutse muri siporo zitandukanye zirimo: umupira wâamaguru, basketball, handball, futsal, na roller hockey.
Aya masezerano kandi azagirwamo uruhare na Barça Innovation Hub (BIHUB)-urubuga rw’ubushakashatsi no guhanga udushya rwa FC Barcelona, izashyiraho porogaramu zâaabatoza zibafasha kwiga mu matsinda atandukanye (coach training careers) byo guteza imbere impano no kongera ubumenyi bwabo nk’uko bisanzwe bigenzwa muri Barcelona ku ngingo zirimo: Amahugurwa yâubuhanga buhanitse (Advanced Technical Training), gushyiraho umurongo wâimikino ishingiye ku byiciro byâimyaka (AgeâGroup Sports Structuring), kwibanda ku ishyirwa hamwe rya siyansi mu mikino (Sports Science Integration) no gutegura hamwe ibikorwa bya siporo nâamahugurwa (Joint Organization of Sporting Events and Clinics).
Ibindi bikubiye muri aya masezerano hagati ya FC Barcelona na Guverinoma ya DRC ni uko amakipe yâumwuga ya FCâŻBarcelona azambara ikirango âR.D.âŻCongo â CoeurâŻdâAfriqueâ ku mugongo wâimipira yabo y’imyitozo mu myaka ine iri imbere (kuzagera muri 2028/29), kandi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izaba umufatantabikorwa wa FC Barcelona ku Isi (Global Partner) uzitwa Umufatanyabikorwa Wemewe mu Kuzamura Imikino n’umuco (Official empowerment partner for sports and culture).
Binyuze muri aya masezerano kandi biteganyijwe ko mu mushinga wa FC Barcelona wo kwagura ibikorwaremezo birimo no kubaka sitade Spotify Camp Nou, hazashyirwamo inzu ndangamurage ya DRC muri iyi sitade yitwa “House of the DRC” inazwi nka âCasa de la RDCâ. Iyi ni i inyubako yâubuhanga izakira ba mukerarugendo basura iyi sitade, igaragaza umuco wâubwoko bwinshi nâimiterere yâimikino ya Kongo, mu rwego rwo kugirana umubano ukomeye nâiki gihugu cyo muri Afurika yâIburasirazuba.


