Rayon Sports yatangije umushinga “Gikundiro *702#”! Imodoka irahagera mu mezi abiri

87

Kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2025, Associations Rayon Sports yatangije ku mugaragaro umushinga “Gikundiro *702#” ugamije byumwihariko kubarura umubare w’abafana ba Rayon Sports.

Ibi birori byo kumurika ku mugaragaro uyu mushinga byabereye muri Zaria Court i Remera biyobowe n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, witabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abafatanyabikorwa, n’abanyamuryango ba Rayon Sports muri rusange.

Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah niwe wayoboye ibi birori

Gahunda y’uyu mushinga wahimbwe “Umushinga w’akanyenyeri” uzafasha abakunzi ba Rayon Sports kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse uborohereze mu gutanga umusanzu.

Umusanzu Rayon Sports izajya yakira uzajya ukoreshwa mu ishoramari ndetse no mu gukemura ibibazo bya burimunsi by’iyi kipe.

Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports kuva muri 2008 kugeza muri 2017 yemejwe nk’umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu mushinga wa Rayon Sports wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.

Gakwaya Olivier (Wamabye amadarubindi) yemejwe nk’umuyobozi nshwingwabikorwa w’uyu mushinga

Uyu mushinga witezweho gufasha Rayon Sports kuba yamenya umubare w’abanyamuryango bayo bizayifasha gukurura abafatanyabikorwa kuko izaba ifite imibare igaragara.

Muri ibi birori kandi, Rayon Sports yatangaje ko ku bufatanye na Airtel Rwanda yaguze imodoka (Bus) ifite agaciro ka $135,000 (Akabakaba miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda) izajya ifasha ikipe ya Rayon Sports mu ngendo za burimunsi.

Iyi modoka yatangiye gukorerwa mu gihugu cy’Ubushinwa, ikaba itegerejwe mu Rwanda mu gihe kitarenze amezi abiri ndetse ngo izaba ari imodoka irimo ikoranabuhanga rigezweho nk’uko Murenzi Abdallah yabishimangiye.

Imodoka ya Rayon Sports irahagera mu mezi atarenze abiri

Abantu bashaka kuba abanyamuryango ba Rayon Sports bazajya bakanda *702# ubundi bakurikize amabwiriza.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Muvunyi Paul yashimiye abantu bose bagize uruhare ngo uyu mushinga wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga utangire ku mugaragaro.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Muvunyi Paul yashimiye abantu bose bagize uruhare ngo uyu mushinga utangire
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Muvunyi Paul (iburyo) na Perezida wa Association Rayon Sports, Twagirayezu Thadee (ibumoso) bitabiriye ibi birori
Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye ibi birori